Artificial Intelligence (AI) ishobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300, nk’uko bivugwa na raporo ya banki y’ishoramari ya Goldman.
AI – ubuhanga bwo guha imikorere ya za mudasobwa ubushobozi bwo kwigana ubwenge bw’umuntu – bushobora gusimbura kimwe cya gatatu cy’imirimo i Burayi no muri Amerika, nk’uko iyo raporo ibivuga.
Ivuga ariko ko ibi bishobora no gusobanura indi mirimo mishya no kwiyongera k’umusaruro.
Ubu buhanga bushobora kandi kuzamura ku mwaka agaciro rusange k’ibicuruzwa na serivisi bikorwa ku isi ku kigero cya 7%.
Ubwoko bwa AI ishobora gutegura ‘content’ (akazi) idatandukanye n’iyakozwe n’umuntu, ni “intambwe komeye”, nk’uko iyo raporo ibivuga.
Akazi k’ejo hazaza
Mu Bwongereza, leta irifuza guteza imbere ishoramari muri AI, ivuga ko AI “izazamura umusaruro w’ubukungu mu gihugu”, kandi irimo yagerageza kubwira rubanda ko nta mpungenge iryo koranabuhanga riteje.
Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga Michelle Donelan yabwiye ikinyamakuru The Sun ati: “Turashaka gukora ku buryo AI ifasha mu buryo dukora hano mu Bwongereza, ntize kibivuyanga – igatunganya akazi kacu neza, aho kugatwara.”
Iriya raporo ivuga ko ingaruka za AI zizaba zitandukanye mu nzego zitandukanye – ko 46% by’imirimo mu butegetsi na 44% mu mwuga w’amategeko ishobora gukorwa n’iri koranabuhanga, ariko rigakora 6% gusa mu bwubatsi na 4% mu kubungabunga ibikorwa remezo (maintenance).
Mbere, BBC yatangaje inkuru ku mpungenge z’abahanzi n’abanyabugeni kubera uburyo AI ikora amafoto bushobora guhagarika imirimo y’abantu benshi.
‘Kugabanya imishahara’
Carl Benedikt Frey ukuriye ishami rya ‘future of-work’ mu ishuri rya Oxford Martin rya kaminuza ya Oxford mu Bwongereza yabwiye BBC ati: “Ikintu kimwe ntashidikanyaho ni uko nta buryo buriho bwo kumenya neza ngo ni imirimo ingahe izasimbuzwa na AI.
“Urugero, ibyo ChatGPT ikora bifasha abantu bafite ubushobozi bugereranyije mu kwandika bakabasha gukora inyandiko hamwe n’inkuru.
“Bityo abanyamakuru bazaba bafite icyo bahanganye nacyo, ibishobora kugabanya imishahara yabo, kereka nitubona kwiyongera cyane mu gukenerwa kw’ako kazi.
“Dufate nko kuza kw’ikoranabuhanga rya GPS n’imbuga nka Uber. Mu buryo butunguranye, kumenya imihanda ya London nta gaciro gakomeye byongeye kugira – bityo ubu abatwara imodoka byatumye imishahara yabo igabanuka, ku gipimo cya 10% nkuko twabibonye mu bushakashatsi.
“Ibyavuyemo ni ukugabanuka kw’imishahara, ntabwo ari ukugabanuka kw’abashoferi.
“Mu myaka micye iri imbere, AI ihanga ibintu ishobora kugira ingaruka nk’izo ku mirimo myinshi ijyanye no guhanga ibikorwa.”
‘Si ukuri kudashidikanywaho’
Iriya raporo ya Goldman Bank isubiramo ubushakashatsi buvuga ko 60% by’abakozi ubu bakora imirimo itarabagaho mu 1940.
Ariko ubundi bushakashatsi buvuga ko impinduka z’ikoranabuhanga kuva mu 1980 zagiye zimura abakozi vuba kurusha uko ryahanze imirimo.
Kandi niba AI ihanga ibikorwa ari kimwe n’iterambere mu ikoranabuhanga ry’amakuru, iyi raporo yanzura ko ishobora kugabanya imirimo mu gihe cya vuba.
Gusa ingaruka zirambye za AI ntabwo zizwi neza neza, nk’uko Torsten Bell ukuriye ikigo cy’inzobere zitanga inama Resolution Foundation yabibwiye BBC.
Yagize ati: “Rero ibiteganywa n’ubushakashatsi butandukanye ntabwo bikwiye gufatwa nk’ukuri kudashidikanywaho.
“Ntabwo neza tuzi uburyo ikoranabuhanga rizatera imbere cyangwa uko ibigo bizaryakira mu buryo bikora.
“Ibyo ntibivuze ko AI itazahindura uburyo dukora – ahubwo tugomba no kwibanda no ku nyungu z’ibipimo bikwiye by’imibereho ziva mu kazi gatanga umusaruro kandi kadahenze gukora, hamwo no ku byago bishoboka by’ingaruka mu gihe ibigo n’ubukungu byakiriye neza impinduka z’ikoranabuhanga.” (BBC)