Umuryango w’abibumbye watanze impuruza ku bibazo bya Congo, ubererekera ikibazo cy’indege yarashwe n’u Rwanda.
Hashize igihe kitari gito Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ufite impungenge ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’icy’umwuka mubi uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda bikomeje gufata indi ntera.
Ibi bibazo byongeye kugarukwaho muri Raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yashyikirijwe ibihugu bigize Akanama k’Umutekano muri uyu muryango.
Agaruka kuri iyi raporo, Guterres yavuze ko aho kugira ngo ibintu bijye mu buryo ahubwo birushaho kuzamba mu ntara eshatu zigize Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byose agaragaza ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Yifashishije ingero yagaragaje ko mu Ntara ya Ituri hagati ya tariki 1 Ukuboza mu 2022 na tariki 14 Werurwe mu 2023, hishwe abasivile 485 barimo abagore 82 n’abana 51. Hakomerekejwe kandi abasivile 172 barimo abagore 20 n’abana 19. Mu gihe abashimuswe ari 168 barimo abagore 13 n’abana 35.
Ibibazo nk’ibi kandi byagaragaye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Hagati y’Ukuboza mu 2022 n’itariki 15 Werurwe mu 2023, habarurwa ko hishwe abasivile 187 barimo abagore 69 n’abana 20. Abakomerekejwe ni 117 barimo abagore 54 n’abana 24.
Iyo bigeze ku Ntara ya Kivu y’Amajyepfo iyi raporo ho igaragaza ko hagati y’Ukuboza mu 2022 n’itariki 31 Mutarama mu 2023 hishwe abasivile 26 barimo abagore icyenda n’abana 19, mu gihe abakomeretse Ari 13.
Uretse aba bantu bapfuye, Umuryango w’Abibumye ugaragaza ko hari n’abandi 628 bagiye bahabwa igihano cy’urupfu n’imitwe yitwaje intwaro kubera kubashinja ibyaha bitandukanye kandi bigakorwa atari icyemezo cy’urukiko. Muri aba harimo abagabo 465, abagore 111 n’abana 52.
Ibi bikorwa byose Umunyamabanga mukuru wa Loni agaragaza ko bigirwamo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR yiganjemo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yerekanye impungenge afite ku kibazo cy’indege ya Congo yarashwe n’u Rwanda
Ikindi kibazo António Guterres agaragaza muri iyi raporo ni icy’uko Umuryango w’Abibumbye uhangayikishijwe n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Mpangayikishijwe kandi n’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n’uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.”
Avuga ko ubu bwumvikane bucye bwagaragariye mu cyemezo u Rwanda ruherutse gufata cyo kurasa ku ndege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yavogereye ikirere cyarwo mu Karere ka Rubavu.
Muri iyi raporo António Guterres avuga ko “ku wa 24 Mutarama, Indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashwe ubwo yari iri kururuka ku kibuga cy’indege cya Goma. Guverinoma ya Congo ikaba ihakana ibirego by’u Rwanda by’uko yari yavogereye ikirere cy’u Rwanda.”
Ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni bisa n’ibihabanya n’ibyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda kuri uwo munsi kuko yavuze ko iyi ndege yarashwe yavogereye ikirere cy’u Rwanda.
Antonio yagize ati “Uyu munsi ahagana saa kumi n’imwe n’iminota itatu, indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuri ya gatatu. Ingamba z’ubwirinzi zahise zifatwa. U Rwanda rurasaba Congo guhagarika ubu bushotoranyi.”
Iyo ndege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yarashwe ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, irasirwa mu karere ka Rubavu yavogereye ikirere cy’u Rwanda, nk’uko itangazo rya Guverinoma ryabigaragaje.
Iyo ndeye yarashwe ku ibaba, ihita isubira inyuma yafashwe n’inkongi ijya kuzimirizwa ku kibuga cy’indege cya Goma.
Yarashwe hashize iminsi umwuka utameze neza hagati ya Guverinoma ya Congo n’u Rwanda, aho Congo ishinja u Rwanda gufasha M23, rukabihakana ahubwo rugashinja icyo gihugu gukorana na FDLR yashinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere y’iyi nshuro, indege za FARDC zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro ebyiri, ndetse rimwe yaguye umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
Ibi byose ni ibintu bidafite aho bigaragara na hamwe muri iyi raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni.