Ku nshuro ya mbere, umwana mu Bwongereza yavutse afite uturemangingo ndangasano tw’ababyeyi batatu.
Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’ u Bwongereza, umwana yavutse hakoreshejwe uturemangingo ndangasano (ADN/DNA) tw’abantu batatu.
Ibice byinshi by’uturemangingo byavuye ku babyeyi babiri, mu gihe ikindi gice kingana kuri 0.1% cyavuye ku mubyeyi wa gatatu, w’umugore, watanze uturemangingo ndangasano twe.
Ubu buryo bwakoreshejwe mu igerageza ryo kwirinda ko abana bavukana indwara zikaze zo kudakora neza kw’uturemangingo tw’umubiri, tuzwi nka ‘mitochondrial diseases’.
Abana batanu bamaze kuvuka hifashishijwe ubu buryo, ariko nta yandi makuru yatangajwe kuri bo.
Izo ndwara zo kudakora neza kw’utunyangingo ntizikira kandi zishobora kwica mu gihe cy’iminsi cyangwa ndetse no mu gihe cy’amasaha nyuma yuko umwana avutse.
Imiryango ifite abana nk’abo imaze gupfusha abana benshi kandi ubu buryo bw’ikoreshwa rya DNA bubonwa nk’uburyo bwonyine bwo gutuma iyo miryango igira umwana wayo bwite ufite ubuzima bwiza.