Amafoto: Impunzi 119 zivuye muri Libya zageze i Kigali

0Shares
U Rwanda rwaraye rwakiriye ikiciro cya 19 cy’impunzi n’abimukira 119 baturutse muri Libya.

Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu, birimo Sudan (41), Eritrea (36), Somalia (12), Ethiopia (17), na Sudani y’epfo (13).

Nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, bahise bajyanwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, aho bazaba batujwe.

Tariki ya 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, Agashami ka Loni gashinzwe impunzi (UN Refugee Agency) ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe basinyanye amasezerano ajyanye no kwakira impunzi n’abimukira baturutse muri Libya.

Aya masezerano yari agamije gushaka umuti urambye w’iki kibazo no kurokara ubuzima bw’izi mpunzi n’abimukira baheze muri Libya binyuze mu kubimurira mu Rwanda mugihe baba bashakirwa ibindi bihugu byabakira.

Itsinda rya mbere ry’izi mpunzi n’abimukira ryari rigizwe n’abagera kuri 66 ryageze mu Rwanda tariki 26 Nzeri 2019. Kuva icyo gihe abarenga 2400 bamaze kwakirwa. Muri bo abagera ku 1835 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.

Ibihugu bindi byakiriye aba bimukira baturutse mu Rwanda ni: Sweden (255), Canada (588), Norway (203), u Bufaransa (163), Finland (206), u Buholandi (52), u Bubiligi (72) ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 296. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *