Mitima Isaac, ukina mu b’inyuma mu ikipe ya Rayon Sports FC, yatangaje ikipe yabo igomba gukuramo Al Hilal Benghazi byanze bikunze, igakatisha itike yo kujya mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup.
Ni mu gihe umukino ubanza wahuje amakipe yombi warangiye ari igitego 1-1.
Uyu mukino wo kwishyura uhuza amakipe yombi utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 18:00 ku isaha ya Kigali, ukaza kubera kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo.
Agaruka kuri uyu mukino, Mitima yagize ati:“Al Hilal Benghazi ni kipe ikomeye kandi ifite ubunararibonye, gusa turaza kuyihangamura”.
Yunzemo ati:“Turayisezerera rwose, twiteguye uyu mukino mu buryo buhagije kuko tuzi icyo uvuze kuri twe. Mu myitozo tumaze iminsi dukora twibanze kureba Amashusho y’imikino bakinnye, ibi byadufashije kumenya aho bakomeye n’aho boroshye, ibi bikazadufasha”.
Rayon Sports FC yageze kuri uru rwego yaherukagaho mu 2018, nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye tariki ya 03 Kamena 2023.
Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino, Mitima Isaac yasabye abakunzi ba Rayon Sports guhagurka n’iyonka bakaza kubashyigikira, bityo bagahangamura iki gihangange cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ikipe iza kwegukana uyu mukino, irakatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederations Cup.
Kugira ngo Rayon Sports FC igere mu matsinda, irasabwa kunganya 0-0 cyangwa gutsinda igitego.
Mu gihe Al Hilal Benghazi isabwa gutsinda byanze bikunze cyangwa ikanganya umusaruro uri hejuru y’igitego kimwe.