Umuvugizi w’Ishyaka riza ku mwanya wa gatatu mu kugira abayoboke benshi muri Afurika y’Epfo, Economic Freedom Fighters by’umwihariko rikaba ritavuga rumwe n’Ubutegetsi, Julius Malema, yatangaje ko Igihugu cye gikwiriye guha Intwaro (Imbunda) Uburusiya kuko buhanganye na ba Gashakabuhake ( Ba Mpastibihugu) mu Ntambara burimo mu gihugu cya Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC i Johannesburg, Julius yashimangiye ko Afurika y’Epfo ari Inshuti y’akadasohoka y’Uburusiya.
Muri iki kiganiro, yaragaje aho ahagaze kubijyanye n’aho Ishyaka rya African National Congress (ANC) riri ku Butegetsi muri Afurika y’Epfo rihagaze ku kutagira aho Afurika y’Epfo ibogamira muri iyi Ntambara.
Yagize ati:”Mu gihe Ishyaka ryacu ryatorerwa kuyobora Afurika y’Epfo, nzarenza aho ANC yagejeje Ubucuti n’Uburusiya ndetse nzabuhe Intwaro (Imbunda) mu Ntambara burimo”.
Uretse ibi kandi, Ishyaka EFF ryatangaje ko rishaka ko Afurika y’Epfo yivana mu Rukiko mpuzamahanga mbanabyaha (ICC/CPI).
Ni mu gihe ICC yatanze Urupapuro rwo guta muri Yombi Perezida w’Uburusiya Vradimir Putin kubyaha akekwaho byo gukorera Intambara muri Ukraine.
Aha, niho Malema yahereye asezeranya kubuza igerageza iryo ariryo ryose ryo guta muri yombi Putin, ubwo mu Kwezi gutaha azaba yitabiriye Inama y’Ibihugu byibumbiye mu Itsinda ry’Ubukungu rizwi nka BRICS, Inama izabera i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
BRICS igizwe n’Ibihugu bitanu aribyo; Uburusiya, Ubuhinde, Afurika y’Epfo, Ubushinwa na Brazil.
Malema avuze aya magambo nyuma y’ikibazo mu mubano wa diplomasi ya Afurika y’Epfo na Amerika.
Muri uku Kwezi Kwa Gicuransi, Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo yavuze ko mu kwezi k’Ukuboza 2022, Intwaro n’Amasasu byapakiwe mu Bwato bw’Uburusiya bwari buparitse muri Afurika y’Epfo bijyanwa mu Uburusiya.
Gusa, Leta y’Afurika y’Epfo yahakanye yivuye inyuma ko itigeze ipakiza Intwaro ku Butaka bwayo zerekerekeza mu Burusiya.