Abubatse Ingo bakabura Urubyaro batangaje ko bafite ikizere cyo kwibaruka nyuma yo kwitabwaho n’Abaganga

0Shares

Bamwe mu babyeyi bagize kibazo cyo kudasama bitewe no kuziba kw’imiyoborantanga, bavuga ko nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bafite icyizere cyo kuzabona abana.

Hari bamwe mu bagore bavuga ko bamaze imyaka iri hagati ya 10 na 20 bategereje gusama, bavuga ko abaganga bababwiye ko imiyoborantanga yabo yazibye.

Uwamariya Betty utuye mu karere ka Bugesera yagize ati:

Njye nashatse mu 2003, nyuma yo kutabyara abaganga baransuzumye bambwira ko trompe zanjye zazibye, ndetse harimo imwe yabyimbye cyane iruta iyindi.

Donatha Kishanyo utuye i Kayonza we yagize ati:

Nashatse muri 2013, ngezeyo ntegereza gusama nk’abandi badamu, nyuma kwa muganga bambwiye ko mfite ikibazo cyo mu nda, trompes zanjye zafungiye ahantu habi.

Abaganga bavura abagore bavuga ko mu miyoborantanga y’umugore ariho intanga ngabo n’intanga ngore zihurira bityo hakabaho gusama.

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, ababyeyi bamaze igihe bategereje gusama bavuga ko bafite icyizere.

Umuganga w’inzobere uvura abagore ku bitaro bya Nyarugenge, Dr. Ndikuryayo Emmanuel avuga hari zimwe mu mpamvu zishobora kuba intandaro yo kuziba kw’imiyoboborantanga.

Dr. Ndikuryayo avuga kandi ko biba byiza iyo abashakanye bakabura urubyaro, batangiye kwivuza hakiri kare.

Umuyobozi w’umuryango Rwanda Legacy of Hope wagize uruhare mu kuzana itsinda ry’abaganga bita ku barwayi, Pastor Osee Ntavuka avuga ko bashyira imbaraga muri iki gikorwa hagamijwe gufasha abagize umuryango kugira ubuzima bwiza.

Kugeza ubu ababyeyi 17 bafite ibibazo byo kuziba kw’imiyoborananga ndetse n’ibibyimba byo mu nda nibo bamaze kubagwa mu bitaro bya Nyarugenge kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *