Abashoramari mu rwego rwa serivisi baturutse hirya no hino ku isi, baravuga ko u Rwanda ari Igihugu gitanga icyizere cyo kubonamo abakozi bakorana n’ibigo byabo mu rwego rwo kwihutisha imitangire ya serivisi.
Nubwo bivugwa ko umukiriya ari umwami ngo abakozi bashinzwe kwakira ababagana hirya no hino muri serivisi bakoreramo, hari igihe umukiriya ashobora kuza atavuga neza ndetse n’abavuga indimi badasobanukiwe.
U Rwanda rwakiriye inama ku ishoramari mu rwego rwa serivisi ku isi yahuje abantu bo mu ngeri zitandukanye bahagarariye ibigo mpuzamahanga bitanga serivisi muburyo bw’ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda avuga ko ibi ari amahirwe ku rubyiruko rufite imbaraga, ubwenge n’impano yo kuvuga indimi nyinshi z’amahanga.
Bamwe mu bashoramari mu rwego rwa serivisi bafite ibigo bitanga izi serivisi ku rwego rw’isi, bemeza ko u Rwanda rufite abakozi bakeneye.
21% by’urubyiruko rwarangije amashuri y’isumbuye na Kaminuza bangana n’ibihumbi 731,000 bugarijwe n’ubushomeri nyamara muri abo harimo abafite impano yo kuvuga indimi z’amahanga.
Ni ku nshuro ya 2 hategurwa inama nk’iyi ihuza abashoramari muri serivisi ku isi.
Iy’ubushize yabaye muri Werurwe 2021 yatumye hari ibigo 14 bitangiza ibiro mu Rwanda biha akazi abarenga 500 bituma umubare w’abamaze kubona imirimo muri uru rwego rutanga serivisi bifashije ikoranabuhanga bagera ku 1000.