Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), ryatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye abana miliyoni 67 badahabwa nibura urukingo rumwe, bitewe n’uko imyumvire abantu bazifiteho yasubiye hasi ndetse banazishidikanyaho cyane.
UNICEF itangaza ko ari akazi gakomeye kagomba gukorwa kugira ngo abantu bongere kugirira icyizere inkingo nk’uko byahoze.
Umuyobozi wa UNICEF, Catherine Russell, yavuze ko “hakenewe imbaraga nyinshi cyane kugira ngo gutakariza icyizere inkingo bidateza ikindi cyorezo”.
Ati: Bitabaye ibyo, habaho indi nkubiri y’imfu z’abana zitewe n’iseru n’izindi zishobora kwirindwa.
Iyi raporo ikomeza yerekana ko mu bihugu 55 byakorewemo ubushakashatsi, 52 byagaragayemo ko abantu batakarije icyizere inkingo. Ku rundi ruhande ariko, abarenga 80% muri ibyo bihugu bemera ko inkingo ari ingenzi ku bana.
UNICEF yasabye za Guverinoma kongera ingufu n’amafaranga bishyirwa muri gahunda zo gukingira abana, kugira ngo n’abatarahawe inkingo bazihabwe.