Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Zanshin Karate Academy, Ishuri ryigisha Umukino wa Karate Kinyamwuga rikorera mu Karere ka Huye kuri Hotel Credo, ryasuwe n’Abakarateka Umwarimu wa Karate Sensei Mwizerwa Dieudonné yatangiriyeho Umwuga wo gutoza.
Aba ni Abanyeshuri batangiye kwiga Umukino wa Karate mu Mwaka w’i 2007 mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.
Aba Bakarateka begukanye ibihembo bitandukanye mu Marushanwa y’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2008 bitabiriye Amarushanwa i Bujumbura begukana Imidari ya Zahabu, ibi banabisubiramo mu 2011.
Icyo gihe bitwaga Nyamagabe Karate Clu, batozwa na Mwizerwa Dieudonné.
Muri uru Rugendo rwari rugamije gushimira uyu Mwarimu wabafashije gukuza Impano yabo mu Mukino wa Karate, bifatanyije n’abana bakinira Karate muri Zanshin Karate Academy bakora Imyitozo itegura Amarushanwa y’abakiri bato iyi Kipe yateguye, ateganyijwe hagati ya 23 na 24 Ukuboza 2023 mu Karere ka Huye.
Aya Marushanwa biteganyijwe ko azanitabirwa n’abakinnyi bavuye mu gihugu cy’Uburundi.
Nyuma y’iyi myitozo, aba Bakarateka bemeranyijwe na Mwarimu wabo Sensei Mwizerwa Dieudonné ko guhera muri Mutarama y’Umwaka utaha w’i 2024, bazafatanyiriza hamwe gushinga Ikipe y’Ingimbi.
Iyi ikaba izaba ifite intego yo guserukira Zanshin Karate Academy mu marushanwa atandukanye, kandi intego ari ukwegukana ibikombe nk’uko babitojwe.
Bashimiye kandi Sensei Mwizerwa Dieudonné wabatoje Umukino wa Karate kinyamwuga ari nabyo bagenderaho kuri ubu mu kwesa Imihigo haba ku rwego mpuzamahanga n’imbere mu gihugu, ibi bakaba ari nabyo bifurije aba barrumuna babo.
Muri iri biganiro nyunguranabitekerezo, hanzuwe kandi ko bagiye gutegura amahugurwa ajyanye na Tekinike y’Umukino wa Karate, intego ikaba ari uko azajya yitabirwa n’Abakarateka ku rwego mpuzamahanga.
Biyemeje kandi gukorana n’Abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Karate.
Ibi bikazajyana no gutegura amarushanwa atandukanye ya Karate haba muri aka gace k’Amajyepfo y’Igihugu n’ahandi byashoboka.
Ababyeyi b’abana bari batumiwe muri iki gikorwa, bishimiye uko cyagenze ndetse bungamo ko abana babo bahungukiye byinshi bakuye kuri bakuru babo.
Baboneyeho gushimira byimazeyo Sensei Mwizerwa Dieudonné ku muhate adahwema kugaragaza mu rwego rwo guteza imbere Zanshin Karate Academy, bamwizeza ubufatanye buhoraho.
Aba babyeyi bakanguriye abagifite abana bataragana uyu mukino, ko bagana Zanshin Karate Academy kandi ko batazicuza amahitamo bakoze.
Zanshin Karate Academy ni Ishuri ryigisha umukino wa Karate rikorera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, rikaba rikorera kuri Credo Hotel.
Ryashinzwe na Sensei Mwizerwa Dieudonné ufite Dan 4 mu mukino wa Karate, uyu akaba ari nawe Mutoza waryo mukuru.
Mwizerwa kandi ni Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda ( FERWAKA), ubifatanya no kuba Umusifuzi mpuzamahanga wa Karate u rwego rwa Afurika no ku Isi.
Amafoto