Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 20 Mata 2023, yemeje imisoro ivuguruye hashingiwe ku cyerekezo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu muri Mutarama 2023 hamwe na gahunda yo kuvugurura imisoro yari yemejwe muri Gicurasi 2022.
Iri vugurura ryibanze ku musoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax – CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax – VAT) n’umusoro ku byaguzwe (Excise Duty), rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari.
Izi ngamba zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatuma umusaruro mbumbe w’Igihugu (GPD) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26.
Iri vugurura kandi ryageze no ku misoro n’andi mafaranga inzego z’ibanze zishyuzaga abaturage ku byangombwa na serivisi zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ikigega cya Leta, Richard Tusabe, yasobanuye ko aya mavugurura ashingiye kuri gahunda ya leta yo ‘kubaka ubukungu butajegajega bushingiye ku Banyarwanda, kureshya abashoramari b’abanyamahanga ndetse n’Abanyarwanda kandi n’abayishoye bakunguka’.
Umusoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax) wagabanyijwe uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.
Tusabe yagize ati “Turizera ko izo mpinduka zo kuva kuri 30% tujya kuri 28% bizatwongerera amahirwe yo kureshya abashoramari baza gushora imari mu gihugu cyacu, abari basanzwe bafite ishoramari mu gihugu barusheho kwagura ibikorwa byabo”.
Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga.
Tusabe yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku bibazo by’amapfa yatumye umusaruro w’ubuhinzi uba mubi, intambara ya Ukraine n’u Burusiya na Covid-19 byatumye ibiribwa bihenda.
Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteli, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa.
Urugero, mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge 40.000 Frw ku icupa.
Ibi bivuze ko nka divayi yavaga hanze yasoraga 75%, yiyongera ku musoro wo ku mupaka ungana na 35% n’uw’inyongeragaciro wa 18%. Indi misoro ntiyahindutse ahubwo hahindutse umusoro ku bicuruzwa byihariye.
Tusabe ati “Bizaduha amahirwe y’uko ba bantu bose bafite inama mpuzamahanga bazaza mu Rwanda batishisha yuko bashobora kubona ibyo banywa byiza kandi bihendutse ku gipimo kimeze hafi nk’icyo mu bihugu bakomokamo.”
Amata y’ifu yakuweho umusoro kuko mu Rwanda hatangiye gukorwa amata mu gihugu. Ibi bizatuma hakirwa umukamo mwinshi havemo amata y’ifu yo guha abana n’ababyeyi batwite birinde igwingira.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umusoro w’ubutaka ushyirwa hagati ya Frw 0 na Frw 80 kuri meterokare. Igiciro cyakuwe hagati ya Frw 0 na Frw 300. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije.
Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’Amanyarwanda.
Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse. Icyakora umutungo utarenze miliyoni 5 z’Amanyarwanda ntiwishyura umusoro ku bugure.
Komiseri Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko izi mpinduka zishobora gutuma imisoro ikusanywa igabanyuka nubwo ikiri ku isonga ari umuturage.
Ati “Icyo dushaka ni uko umuturage abonamo inyungu niba yaguraga ikilo kimwe cy’umuceri kuko yashyizeho TVA, birumvikana azagura bibiri”.
Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga ku buryo abantu bakoresha EBM, kandi nta kabuza bizaba igisubizo ku bwiyongere bw’umusoro ukusanywa.
Ibyemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri bigomba kubanza kujyanwa mu nteko ishinga amategeko bikaganirwa. Ibi ariko ntabwo birimo ibyo kugabanya ibiciro by’ibiribwa nk’umuceri, ifu y’ibigori n’ibirayi kuko byo byatangiye gushyirwa mu bikorwa.