Kamala Harris yanyuzwe n’umuziki w’abahanzi bo muri Afurika.
Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Madamu Kamala Harris yatangaje ko yanyuzwe n’indirimbo z’abahanzi bo muri Afurika barimo; Mbosso, Black Sherif, Bien Aime Baraza, Zuchu, Alikiba na Marioo bari ku rutonde rw’abahanzi bafite indirimbo zakunzwe n’uyu muyobozi.
Uyu munyacyubahiro yatangaje urutonde rw’Indirimbo 25 ari mu rukundo na zo, mu gihe ari mu Ruzinduko rw’akazi rw’Icyumweru kuri uyu Mugabane.
Mu ndirimbo 25 yashyize hanze, ziganjemo abahanzi bo mu Karere n’abo muri Nigeria mu gicumbi cy’Umuziki w’Afurika kuri ubu.
Abahanzi nka Zuchu, Marioo na Harmonize bo muri Tanzaniya, Alikiba wo muri Kenya bari kuri rutonde rw’indirimbo ziri gushimisha Kamala Harris.
Uru rutonde ruriho kandi Abahanzi bane bo muri Zambia barimo; Chile One Mr Zambia, Yo Maps, Chef 187 na Coolguy Pro.
Urutonde rw’indirimbo ziri kunyura Kamala Harris rugizwe na
1. All My Cousins – Act a Fool
2. Moses Sumney – Me in 20 Years
3. T’neeya – Pretty Mind
4. Amaarae – Reckless & Sweet
5. S. Herman Suede – Kumbaya
6. Molly – Ghana Bop
7. Ria Boss – Call Up
8. Harmonize – Single Again
9. Chile One Mr Zambia – I Love You
10. Black Sherif – Kwaku the Traveller
11. Jux, Marioo, Papi Cooper & Tony Duardo – Nice (Kiss)
12. Zuchu – Utaniua
13. Yo Maps – Aweah
14. Alikiba – Mahaba
15. Jay Melody – Sawa
16. Mbosso feat. Costa Titch & Alfa Kat – Shetani
17. Sarkodie feat. Black Sherif – Country Side
18. Platform Tz & Marioo – Fall
19. Darassa feat. Bien – No Body
20. Chef 187 & Blake – Nobody
21. Kuami Eugene & Rotimi – Cryptocurrency
22. Coolguy Pro – Cherry
23. Marioo & Abbah – Lonely
24. M3NSA – Fanti Love Song
25. Baaba J – Lumumba
Madamu Harris atangaje aya makuru akurikira Ballack Obama wigeze kuyobora USA, nawe ushyira hanze urutonde nk’uru buri Mpeshyi.