Rwanda: Abakozi bo mu Nzego z’ibanze bagiye guhabwa Interineti

0Shares

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko inzego z’ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw muri internet igenerwa utugari, wasangaga ari ikibazo giteza ingorane mu mitangire ya serivisi.

Iki kibazo kiri mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikibazo gihari ari uko inzego z’ibanze zitari zifite internet, biza kugaragara ko biterwa n’ingengo y’imari idahagije.

Yakomeje ati “Dufatanyije na Minaloc n’inzego z’ibanze, tubereka ubushobozi buri hasi bakeneye kugira ngo bashobore gutanga serivisi ku baturage, ubu turakorana n’inzego zitandukanye kugira ngo turebe uko twabona ingengo yimari ihagije, ariko hagati aho ibe izamuwe, ntibidindize akazi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ikibazo cyatinze kugaragazwa, ariko cyakurikiranywe.

Ati: Ngira ngo batinze kukivuga, ariko aho kimenyekaniye ni uko ubu bakeneye miliyoni 500 Frw ku gihugu cyose kugira ngo bongere ku mafaranga bahabwaga, ubundi babonaga miliyari 1,5 Frw mu gihugu hose kugira ngo uturere tuyahe utugari, ubu rero miliyoni 500 Frw bakeneye tuzazitanga muri iyi ngengo y’imari igiye kuza, ikibazo ni uko batakivugiye igihe, bakitubwiye muri iki cyumweru, naho ubundi nabwo ari ikibazo kigoye, mu gihe internet yaba ihari, kwishyura ntabwo ari cyo kibazo.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kiza gukemuka, ariko ko ayo mafaranga ataza kuzamurwa, ngo umusaruro wabo wo ugume hasi.
Ati “Ibyo nabyo mubizirikane, ntabwo ari ukongera gusa ibyo muvuga mukeneye, bishobotse bikabagezwaho ariko umusaruro ukaguma ari wa wundi, ntabwo ari byo. Ibyo mubyibuke.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *