Kuri uyu wa Kane, Inzu y’Umujyi wa Bordeaux yashumitswe inkongi mu gihe imyigaragambyo y’Abafaransa yakomeje, nyuma y’Umugambi wa Leta wo kuzamura Imyaka ya Pansiyo utavugwaho rumwe.
Ku wa kane, abantu basaga Miliyoni biraye mu mihanda hirya no hino mu Bufaransa, hamwe na nabandi basaga 119,000 nk’uko imibare ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cy’ Ubufaransa ibigragaza.
Kugeza ubu, Abapolisi bagera kuri 441 bakomeretse abantu 475 barafatwa.
Abigaragambyaga benshi na bo bakomeretse, barimo umugore watakaje igikumwe mu mujyi wa Normandy wa Rouen.
Iyi myigaragambyo yatewe n’amategeko azamura imyaka y’izabukuru imyaka ibiri igera kuri 64.
Gusa, Police nayo ntiyahwemye guhagarika iyo myigaragambyo Aho yanakoresheje imyuka iryana mumaso ndetse 80 batabwa muri yombi.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi ryasabye ko habaho imyigaragambyo ku wa kabiri utaha, ibyo bikaba bizahurirana n’uruzinduko rw’umwami w’abongerezabCharles III muri iki gihugu.
Kuri uwo munsi, biteganijwe ko azaba ari mu Mujyi wa Bordeaux uherereye mu majyepfo y’Iburengerazuba, aho umuriro wibasiye umuryango w’imbere w’umujyi nyuma y’umunsi umwe w’imyigaragambyo n’imirwano hagati ya police n’abaturage.
Ntibiramenyekana nyirabayazana w’iyo nkongi y’umuriro, yahise izimywa vuba n’abashinzwe kuzimya umuriro.
Minisitiri w’imbere mu gihugu Gérald Darmanin, yashatse guhosha impungenge zose mbere y’urugendo rw’Umwami, avuga ko mu ijoro ryo ku wa kane ko umutekano “nta kibazo uteye” kandi ko umwami “azakirwa neza kandi kandi neza cyane”, nk’uko AP ibitangaza.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa Reuters bibitangaza ngo I Paris, muri imyigaragambyo y’amahoro iri kuba rimwe na rimwe bigakurura amakimbirane hagati y’abapolisi nabigaragambya bitwikiriye mu maso bamenagura amadirishya y’amaduka, basenya ibikoresho byo mu muhanda ndetse banatera iduka rya McDonald.
Ibiro ntaramakuru AP byatangaje ko abapolisi bakoresheje imyuka iryana mumaso hanakoreshwa ubundi buryo, abantu 33 bafatwa mu murwa mukuru Paris.
Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, Élisabeth Borne, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati:
Kwerekana no kuvuga ibyo mutumvikanaho ni uburenganzira. Ihohoterwa no gutesha agaciro twabonye uyu munsi ntabwo byemewe. Ndashimira cyane abapolisi n’inzego z’ubutabazi.
Abashinzwe kuzimya umuriri muri Paris, bagaragaraga hejuru y’inyubako m’Ubufaransa ubwo imyigaragambyo yabaga
Umwe mu bigaragambyaga ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ndwanya iri vugurura kandi rwose ndamagana ko demokarasi itagisobanura ikintu na kimwe.” “Ntabwo duhagarariwe, bityo turahaze.”
Undi agira ati “Mu kwigaragambya ni bwo tuzashobora kumvwa ubwacu kuko izindi nzira zose … zitari kutwemerera gukuraho iri vugurura.”
Macron won’t change this, he never give up.
Government is only wishing to stabilize situation on King Charles visit.