Bamwe mu bahinzi bo mu ntara y’uburasirazuba barataka igihombo gikomeye batewe n’ishoramari bari bakoze mu gihingwa kitamenyerewe mu Rwanda cya Chia seeds.
Ni igihingwa abahinzi bashoyemo imali bemerewe kugurirwa umusaruro wose.
Gusa nyuma yo gusaba inguzanyo mu banki kuri bamwe ndetse no kureka ibindi bihingwa bari basanzwemo, abahinzi baravuga ko umusaruro wabahezeho kubera ko ikigo Akenes and Kernels cyanze kubahiriza amasezerano.
Kuri ubu habarurwa abarirwa muri za Miliyari yagombaga kwishyurwa abahinzi ariko batahawe bakaba basigaranye za toni z’umusaruro batazi icyo bazakoresha.
Aba bahinzi b’igihingwa gishya cya Chia Seeds biganje cyane mu ntara y’uburasirazuba, mu turere twa Ngoma na Kirehe baboneka kandi mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyanza.
Bitabiriye ku bwinshi iki gihingwa kuko bari bijejwe kubona Amafranga menshi batabonaga mu bindi bihingwa (ibiterwa).
Ikigo Akenes&Kernels ni cyo cyinjije mu gihugu igihingwa cya Chia Seeds ndetse aba ari na cyo kiyemeza kugura umusaruro (umwimbu) wose.
Ngo gifite isoko rinini ku mugabane w’u Burayi n’Aziya.
Bigitangira Akenes yaguze neza umusaruro ku Mafranga ibihumbi 3000 kuri buri kilo. Gusa byaje kugera aho ikigo kireka kwakira umusaruro nta bisobanuro gihaye abahinzi .
Protais Mutaganzwa ni umuhinzi wo mu karere ka Ngoma. Ugeze iwe ubona imifuka myinshi ipakiyemo umusaruro wa Chia utaragurishijwe. Ikibazo gikomeye kuri we ni uko uyu musaruro nta kindi yawukoresha .
Umuturanyi we Pierre Ryaziga na we afite umusaruro mwinshi wamuhezeho kuko yawuburiye isoko.
Agira ati: Uyu ubona aha ni mukeya. Kubera ko mfite abana biga byabaye ngombwa ko uwundi nywutanga kuri makeya. Bampaga 600 F ku kilo..8000F…1000 gutyo kandi nagombaga guhabwa ibihumbi 3000 ku kilo’.
Abahinzi bombi bambwiye ko bigoye kubara igihombo bazagira ariko ngo kuri bombi kirakabakaba Miliyoni 10.
Ku rwego rwa Koperative ho ngo igihombo kizagera muri Miliyoni amagana.
Undi muhinzi witwa Rurangwa we yabwiye BBC ko yamaze gutakaza icyizere cyose. Avuga ko ari gushakisha ibindi yakora ariko ntiyizeye kuzakuraho igihombo yatewe na Chia Seeds .
‘’Hari abantu bagujije za Banki ubu imitungo yabo barayitwaye.
‘’Baraduhombeje, inka twaragurishije turazimara…jye nagombaga kwishyurwa Miliyoni 10 n’ibihumbi 600’’
Twagerageje kenshi kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo Akenes ngo tubabaze ku by’iki kibazo.
Gusa ntibigeze batwakira nubwo bari babidusezeranije kenshi .
Ntabwo ari abahinzi boroheje gusa bitabiriye ubu buhinzi kuko hari n’abafite imbaraga nk’abanyapolitiki n’abasirikare bakuru bashoyemo imali.
Ni ikibazo cyavuzweho n’umukuru w’igihugu mu mushyikirano uheruka akigereranya n’ubujura .
Birimo ba Ministri …ba Generali ,abapolisi …Bamara guhomba bagasaba Leta ngo nibafashe.
N’ubwo Perezida Kagame agereranya iki kibazo n’ubujura ndetse ko n’abashoyemo imali bakoze amakosa, ni igihingwa cyinjijwe mu Rwanda inzego za Leta zibizi.
Hari n’aho inzego z’ibanze zasabye abaturage kureka ibindi basanzwe bahinga bakayoboka Chia seeds .
Aha ni ho abaturage bashingira basaba Leta kubishyura na yo igasigara yumvikana n’umushoramari kuko ari yo yamwinjije mu gihugu.
Ministeri y’ubuhinzi na yo yemera ko Ubuhinzi bwa Chia Seeds bwemewe mu gihugu kandi ko bushobora kuba ishoramari .
Ministri Ildephonse Musafiri avuga ko guhinga Chia byemewe ariko ko ushoyemo imali agomba kubanza gushishoza.
Mu ntara y’uburasirazuba hakekwa Miliyari nyinshi z’amafranga yambuwe abaturage dore ko ari na ho hari higanje ubuhinzi bwa Chea Seeds.
Gusa hari n’ahandi nko mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo na bo bataka igihombo cyatewe n’umusaruro wabo wabuze isoko. (BBC)