Rwanda: Ibyumba by’Amashuri birenga 27,000 byubatswe hagati ya 2019 na 2023 nk’umwe mu musaruro w’Inama y’Umushyikirano

0Shares

Kongera umubare w’ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike mu bigo by’amashuli ni umwanzuro wa 9 kuri 12 yafatiwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Kuboza 2019.

Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere no ku wa Kabiri tariki 27-28 Gashyantare hateganyijwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba nyuma y’imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya COVID19.

Imyaka ibaye 3 Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17 yabaye mu Kuboza 2019, ku ngingo ya 9 kuri 12 yawufatiyemo yari ijyanye no  kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri.

Kugeza ubu, hamaze kubakwa ibyumba birenga ibihumbi 27.

Leta yazamuye ikigero cy’Amafaranga agenerwa ifunguro ry’umunyeshuli ku ishuli kuko nk’ubuleta itangira umwana amafaranga ibihumbi 8 naho umubyeyi agatanga 950Frw, ni igikorwa cyishimirwa n’abanyeshuli n’ababyeyi babo.

Kuzamura ireme ry’uburezi byanajyanye no kuzamura imibereho ya mwalimu nabyo byashimishije benshi bari muri uyu mwuga bitangiraga kwigisha umubare munini w’abanyeshui bari mu cyumba kimwe.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuli mu gihugu hose yagabanyije ubucucike mu mashuli bityo imibare yegeranyijwe umwaka ushize wa 2022 yerekanye ko ubucucike mu mashuli abanza n’ayisumbuye buri hagati y’abanyeshuli 50 na 55 mu cyumba kimwe nubwo hari n’abagera kuri 70 mu bigo by’amashuli bimwe na bimwe nyamara umubare wemewe ari 46.

Gusa ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuli mu mashuli abanza n’ay’isumbuye irimo kugaragaza ko imibare y’abanyeshuli basubiye mu ishuli yiyongereye bitewe n’ikiguzi gito basabwa cy’ifunguro.

Mu nama y’Igihugu y’umushyikirano iteganyijwe ku italiki 27 na 28 Gashyantare 2023 ibaye mubizasuzumwa harebwa uburyo imyanzuro 12 yafatiwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 2019 Ukuboza yashyizwe mu bikorwa n’iyi ngingo izasuzumwa hagaragazwe ibyakozwe.

Government of Rwanda on Twitter: "In less than a week, the National  Umushyikirano Council will be held at Kigali Convention Centre. For more  information related to #Umushyikirano2023, follow @umushyikirano social  media platforms.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *