Uko Abanyarwanda bizihije umunsi w’abakundanye 2023

0Shares

Hirya no hino mu gihugu abaturage bizihije umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin uba ku itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, bamwe mu baturage bavuga ko uyu munsi ufite agaciro by’umwihariko kububatse ingo cyangwa abitegura kubana.

Bavuga ko bituma basubiza amaso inyuma bakareba icyatuma urukundo ruganisha ku muryango rukomeza gukura umunsi kuwundi.

Ku masaha ya saa sita, Urukundo Olivier na Uwamariya PASCIFIQUE bavuye mu misa yo kwizihiza umunsi w’abakunda. Ni umuryango ukiri muto w’abana babiri.

Bombi baganira baba babwirana amagambo meza aherekejwe n’urukundo rwatangiye bigana muri Kaminuza basobanurirana amasomo ruza no kubaganisha ku kubana.

Iyo basobanura byinshi mu bijyanye n’urukundo rwabo bagenda bunganirana  mu gutanga ubusonuro, kuri bo bafata nk’ikimenyetso cy’ubufatanye.

Uyu muryango kandi ngo wahisemo kwigisha abakiri bato benda gushinga ingo zabo amasomo y’umubano ngo kuko nabo bituma bahora biga bakavugurura urukundo rwabo ngo bityo kuri uyu musi bafite n’ubutumwa bagenera abakiri bato.

Ku rundi ruhande ariko abacuruza impano zitandukanye hirya no hino nabo bagaragaje ko uyu munsi ari uwingenzi cyane ko uretse indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo, arizo zaguzwe kuva ku munsi w’ejo ariko kuri ubu buri wese ku bushobozi buke cyangwa bwinshi ngo ari kubona impano yo guha uwo akunda.

Urujya n’uruza rw’abagura impano nabo bavuga ko babonye amahirwe adasanzwe yo kugaragaza ibyiyumviro byabo bitari amagambo gusa ahubwo bikanyura mu bikorwa.

Uretse kuba abantu bizihije uyu munsi hari nabahuriye mu rusengero bamwe bari kumwe n’imiryango yabo.

Abitabiriye igitambo cya misa by’umwihariko abashakanye bagenewe ubutumwa na Antoine Cardinal Kambanda wanabaturiye igitambo cya misa.

Umunsi w’abakundana uzwi nka St Valentin akenshi uba wiganjemo gutanga impano wakomotse ku mupadiri witwaga Valentin mu myaka ya 269-273 ku ngoma y’umwami Claudius wa Kabiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *