Kigali: Inkongi yakongoye ibibarirwa muri Miliyoni 56 Frw mu Nzu y’Ubucuruzi

Inzu y’Ubucuruzi yo mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe yari ifite imiryango 4, yafashwe n’Inkongi y’Umuriro ihiramo ibifite agaciro kabarirwa muri Miliyoni 56 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere mu masaha ya saa Yine n’igice z’Igitondo, n’ibwo iyi Nzu yakorerwamo ubucuruzi burimo ubw’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga, iby’Ubwiza, Imyenda n’Ibikapu, yafashwe n’Inkongi bivugwa ko yakomotse ku Mashanyarazi [Short Circuit].

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Umuseke, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje iby’iyi Nkongi ndetse ko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe guzimya Umuriro ryatabaye rikazimya umuriro utarakwira mu zindi Nzu.

CIP Gahonzire yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya bagenzura Inyubako zabo cyane cyane Insinga z’Amashanyarazi.

Yagize ati:“Turashishikariza abaturage yaba aho batuye cyangwa aho bakorera kujya bagenzura Inyubako zabo cyane cyane Insinga z’amashanyarazi ko zujuje ubuziranenge, kuko bari ubwo usanga bacomekaho ibintu byinshi bityo bigateza inkongi. Turasaba kandi ko bagira Ibikoresho bizimya Inkongi no kugira ubumenyi bw’ibanze mu kubikoresha ikindi bakagira ubwishingizi bw’ibintu byabo”.

Amafoto

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *