Trump, Macron, Zelensky na Milei mu bazitabira ishyingurwa rya Papa Francis

Abayobozi b’Ibihugu na Guverinoma ba Isi bakomeje gufata mu Mugongo Kiliziya nyuma y’Urupfu rwa Papa francis, ndetse banahamya ko bazitabira Umuhango wo kumushyingura.

Nyuma y’Urupfu rw’Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, abayobozi mu Isi bakomeje gufata mu Mugongo Kiliziya Gatolika.

Papa Francis yitabye Imana ku wa mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2025, afite Imyaka 88 y’Amavuko.

Mu gihe biteganyijwe ko Papa azashyingurwa ku wa Gatandatu, abayobozi b’Ibihugu, Guverinoma n’Imiryango mpuzamahanga, bakomeje kohereza ubutumwa bw’ihumure.

Perezida wa Argentine, Javier Milei, Igihugu Papa Francis avukamo, ni umwe mu bayobozi ba mbere bemeye kwitabira umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma.

Yatangaje ko Papa Francis yari “umuntu w’amahoro n’ukuri, wakundaga rubanda rugufi,” kandi ko azasiga icyuho kinini mu Mitima y’Abanya-Amerika y’Epfo.

Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we Melania Trump, batangaje ko bazitabira uyu muhango.

Trump yavuze ko yubahaga bikomeye Papa Francis ku bw’ubutumwa bwe bw’amahoro, amahoro mpuzamahanga no kwita ku bakene.

Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa, yemeje ko azajya i Vatikani mu rwego rwo guhagararira igihugu cye no kugaragaza icyubahiro gikwiye uyu mushumba.

Yagize ati:“Papa Francis yaharaniraga ubumuntu n’ubutabera ku isi. Twese dufite byinshi byo kumwigiraho.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uzwiho kuba yarakomeje kugaragaza ishimwe rye ku butumwa Papa Francis yagiye atanga asaba amahoro hagati ya Ukraine n’Uburusiya, nawe ari mu bazitabira uyu muhango.

Papa Francis azashyingurwa muri St. Mary Major Basilica, nk’uko yari yarabyifuje mbere y’uko atabaruka.

Papa Francis yayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe cy’Imyak 1, kuko yagiyeho mu 2013 asimbuye Papa Benoit XVI weguye kuri iyi mirimo yo kuba Umusimbura wa Petero Intumwa.

Kiliziya yatangaje ko Papa Francis yazize Uguhagarara k’Umutima kwaturutse ku guturika k’Udutsi two mu Bwonko.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *