Guhera ku bayobozi n’Abakirisitu basanzwe, Urupfu rwa Papa Francis rwashenguye benshi

Abayobozi, abakirisitu, abakomeye n’aboroheje mu mpande zose z’Isi, bashenguwe n’itabaruka ry’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, witabye Imana kuri uyu wa Mbere.

Abahuye na we, abo yahesheje umugisha n’abo yagiranye na bo ibiganiro, bifashishije imbuga nkoranyambaga bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Papa Francis yari umuyobozi udasanzwe washishikarizaga abantu kuba beza kurushaho.

Ati “Uyu munsi, Michelle nanjye turamwunamiye hamwe n’abantu bose ku Isi – Abagatolika n’abatari Abagatolika bakuye

Joe Biden wabaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yababajwe n’itabaruka rya Papa Francis, wari utandukanye n’abamubanjirije bose.

Ati “Papa Francis azibukwa nk’umwe mu bayobozi b’ingirakamaro mu bihe byacu kandi nishimiye kuba naramumenye.”

Joe Biden yavuze ko Papa Francis yari Papa wa bose, w’abantu, urumuri rw’ukwizera, icyizere n’urukundo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yavuze ko Papa Francis yari umuntu wumva abandi kandi akagira ukwiyoroshya.

Ati “Nyirubutungane, wujuje neza ubutumwa bwawe, nk’Umukiristu nyakuri, wagaragaje kumva abandi, ineza no kwiyoroshya! Ubu, uruhukire mu mahoro.”

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Oleksandrovych Zelenskyy, yavuze ko Papa Francis yari azi guha icyizere abantu, akamenya guhumuriza abababaye abinyujije mu isengesho.

Yagize ati “Ubuzima bwe bwaranze no gukorera Imana, abantu na Kiliziya. Yasengeye amahoro muri Ukraine n’Abanya-Ukraine.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko yababajwe n’itabaruka rya Papa Francis ndetse yifatanyije n’abatuye Isi by’umwihariko Abakirisitu Gatokika muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Papa Francis azahora yibukwa nk’urumuri rw’impuhwe, kwicisha bugufi, ubutwari bwo mu mwuka bwabereye icyitegererezo miliyoni z’abatuye Isi.”

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko we n’umugore we bashenguwe n’itabaruka rya Papa Francis.

Ati “Kuva Buenos Aires kugera i Rome, Papa Francis yashakaga ko Kiliziya izana ibyishimo n’icyizere ku bakene cyane.”

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, James David Vance, we yari yahuye na Papa Francis ku Cyumweru, tariki 20 Mata 2025, umunsi Abakirisitu bizihizaga Pasika.

Yavuze ko yababajwe n’itabaruka rye ndetse hari byinshi amwibukiraho birimo uko yamwakiriye. JD Vance ati “Nihanganishije miliyoni z’Abakirisitu ku Isi yose bamukundaga. Nishimiye ko ejo hashize namubonye n’ubwo yari arembye.”

Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ndetse n’Umuyobozi wa Dubai, Mohammed bin Rashid Al Maktoum, yavuze ko Papa Francis yari umuyobozi udasanzwe urangwa n’impuhwe no guharanira amahoro.

Ati “Umurage wo kwicisha bugufi n’ubumwe bw’amadini uzakomeza kubera urugero abantu benshi ku Isi.”

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yavuze ko itabaruka rya Papa Francis ari inkuru mbi Isi yose yabyukiyeho kuri uyu wa Mbere.

Ati “Umurage we wo kugira ubuntu, kwicisha bugufi, no guharanira ubutabera uzakomeza kubera urugero ibiragano bizaza.”

Papa Francis yitabye Imana afite imyaka 88 y’amavuko. Yagiye ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi mu 2013, asimbuye Benoit XVI weguye kuri iki nshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *