Nyuma y’Imyaka 10 akorera mu Rwanda nk’Umurundikazi, ‘DJ Ira’ yahawe Ubwenegihugu

Iradukunda Grace Divine uzwi nka ‘DJ Ira’ wari umaze Imyaka 10 akorera mu Rwanda nk’Umurundikazi, yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

DJ Ira yageze mu Rwanda mu 2015 azanywe na Nyirarume Hassan Sakubu uzwi nka DJ Bisoso.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, yatangiye kwamamara mu kuvangavanga imiziki, ibizwi nka DJ’s. Abifashijwemo n’uyu Nyirarume wari umaze kuba ikimenyabonse, DJ Ira yatangiye kwamamara no kwigarurira imitima y’uruganda rw’Imyidagaduro.

Taliki ya 16 Werurwe [3] 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Perezida Kagame yemereye Ubwenegihugu bw’u Rwanda Iradukunda Grace Divine uzwi ku izina rya Dj Ira mu gihe yabimusabaga mu ruhame mu gikorwa cyo kwegera abaturange cyabereye muri BK-ARENA.

Igihe yasabaga ubwenegihugu, Perezida Paul Kagame yarabumwemereye, amunwira ko zindi nzego zibishinzwe zizabikurikirana kugira ngo abuhabwe.

Nyuma y’Ukwezi kumwe gusa, taliki ya 15 Mata [4] 2025, iryavuzwe ryaratashye, nyuma yo kubirahirira. Yabuhawe mu gikorwa yahuriyemo n’abandi 35 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Mu Igazeti ya Leta yasohotse taliki ya 7 Mata 2025, hasohotsemo urutonde rw’abantu 36 na Iradukunda Grace Divine ‘DJ Ira arimo.

Inkuru ya Iradukunda Grace Divine uzwi nka ‘DJ Ira, igaragaza urugendo rudasanzwe rw’umuntu wahisemo u Rwanda nk’Igihugu cyamwakiriye akagikunda ku buryo asaba kugituramo yitwa umwenegihugu wacyo.

Taliki ya 16 Werurwe [3] 2025, nibwo DJ Ira yari yasabiye mu ruhame kuba Umwenegihugu w’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *