Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Ethiopia, Maj. Gen (Rtd) Charles Karamba, yavuze ko ibinyoma no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitazahindura amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Amb. Karamba yabigarutseho mu imbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Kicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, i Addis Ababa muri Ethiopia.
Mu gihe u Rwanda ruri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, uri gukora igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 15.
Amb. Karamba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi Isi yose irebera ndetse n’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe urimo.
Uretse Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko n’Umuryango w’Abibumbye watsinzwe, bishimangirwa no gukura Ingabo zawo zari muri MINUAR mu Rwanda, zigasiga Abatutsi mu Menyo ya rubamba.
Yasoje yibutsa ko Urubyiruko rufite inshingano zo kurinda Amateka, yibutsa ko ay’u Rwanda rwaciyemo akwiye kubera isomo Isi yose, bityo rukagaragaza ukuri no kwimakaza ubumwe n’ubutabera.
Amafoto

Habimana Jean Paul