MARIVOET Duarte, Umukinnyi mpuzamahanga w’Umubiligi ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye Etape ya Gatanu yahagurutse i Rusizi yerekeza i Huye.
Ku myaka 20 gusa y’Amavuko, yakoresheje Amasaha 4, Iminota 5 n’Isegonda 1, ku ntera ka Kilometero 144 (144km).
Mu gihe yishimiraga kwegukana Etape, Umufaransa, Joris Delbove, ukinira Ikipe ya Total Energies, yabyinaga intsinzi yo kugumana Umwenda w’Umuhondo, mu gihe hasigaye Etape 2 gusa, Isiganwa riri gukinwa ku nshuro ya 17 rigashyirwaho akadomo.
Etape yegukanywe na Duarte, ivuze byinshi ku Ikipe ya UAE, kuko ari ku nshuro ya mbere, umukinnyi wayo yegukanye Etape muri Tour du Rwanda y’uyu Mwaka w’i 2025.
Iyi Etape yari ivuze byinshi, kuko hari hashize Imyaka 5 nta Etape isorezwa i Huye, kuko iyaherukaga hari mu 2020, yegukanywe n’Umunya-Eritrea, Mulu Hailemichael.
Kugeza ubu, Amakipe ya Total Energies, Israel-Premier Tech, na UAE Team Emirates Gen Z, niyo ari kugaragaza ubukana, gusa Ikipe y’Igihugu ya Eritera nayo iri gucungira hafi.
Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, Munyaneza Didier, ayoboye urutonde rw’abakinnyi bagaragaje guhatana cyane, Mu gihe Vainqueur Masengesho ariwe ufite umwanya mwiza ku rutonde rusange, kuko ari ku mwanya wa munani.
Kuri uyu wa Gatandatu, Harakinwa Etape ya 6, iza guhagurukira mu Karere ka Nyanza yerekeza i Kigali.
Ni Etape izanyura mu Muhanda mushya, wa Nyanza-Bugesera-Kigali, ikaba ireshya na Kilometero 131 na Metero 500 (131,5km). Izasorezwa ku Irebero, ahazwi nka Canal Olympia.
Urutonde rusange rw’abakinnyi 10 ba mbere nyuma ya Etape ya 5
- Joris Delbove (TotalEnergies): 4h05’01”
- Fabien Doubey (TotalEnergies): +2″
- Oliver Mattheis (Bike Aid): +5″
- Brady Gilmore (Israel-Premier Tech): +8″
- Henok Mulubrhan (Eritrea): +12″
- Adria Pericas Capdevila (UAE Team Emirates Gen-Z): +14″
- Milan Donie (Lotto Development Team): +18″
- Vainqueur Masengesho (Team Rwanda): +29″
- Juan Martinez Huertas (Development Team Picnic Postnl): +30″
- Eric Manizabayo (Java-Inovotec): +44″