Umukinnyi mpuzamahanga w’Umufaransa, Joris Delbove ukinira Ikipe ya Total Energies, yegukanye Etape ya 4 yahagurutse i Rubavu yerekeza i Karongi, kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025.
Kwegukana iyi Etape, byahise bimuhesha kwambara n’Umwenda w’Umuhondo, awambuye Fabien Doubey n’ubundi bakinana mu Ikipe imwe.
Kilometero 95 na Metero 100 z’intera yakinwe kuri uyu wa Kane, Joris Delbove yazegukanye akoresheje Amasaha 2, Iminota 27 n’Amasegonda 20.
Mbere ya Etape ya 5 iza guhaguruka i Rusizi yerekeza i Huye kuri uyu wa Gatanu, Fabien Doubey, niwe umaze gukoresha ibihe byiza kurusha abandi bakinnyi bose 68 bamaze kwitabira iri siganwa. Amaze gukoresha Amasaha 12, Iminota 12 n’Amasegonda.
Ku ruhande rw’abakinnyi b’Abanyarwanda, Masengesho Vainqueur, niwe uri guhanyanyaza, kuko ari kuza ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange, avuye ku wa 11 yari ariho kuri Etape ya gatatu.
Masengesho ararushwa Amasegonda 29 gusa, na Joris Delbove wambaye Umwenda w’Umuhondo.
Ibihembo byatsindiwe kuri Etape ya Kane
- Umwenda w’Umuhondo: Joris Delbove (TOTAL Energies)
- Umuzamutsi mwiza: Nsengiyumva Shemu (Java Inovotec)
- Umukinnyi muto: Adria Pericas Capdevelia (UAE Emirates Gen_Z)
- Uwakotanye cyane: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
- Umunyarwanda mwiza: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
- Uwegukanye Etape: Boris Delbove (TOTAL Energies)
- Umunyafurika mwiza: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)
- Umunyafurika muto: Yoel Habteab (Team Eritrea)
- Uwayoboye isiganwa igihe kirekire: Mike Uwiduhaye (Team Rwanda)
- Ikipe y’Umunsi: TOTAL Energies (France).