Umunya-Australia, Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel-Premier Tech, yegukanye Etape ya gatatu yahagurukiye i Musanze yerekeza i Rubavu.
Iyi Etape yareshyaga na 121,3km, yayegukanye akoresheje Amasaha 2, Iminota 55 n’Amasegonda 14.
Kwegukana iyi Etape, byatumye atangira guhangwa ijisho nk’umukandida ushobora kwegukana iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya 17, nyuma y’uko ije isanga iya Kigali-Musanze yegukanye kuri uyu wa kabiri.
Gusa, n’ubwo amaze kwegukana uduce Etape ebyri, ntabwo arabasha kwambura Fabien Doubey ukinira Ikipe ya TotalEnergies, Umwenda w’Umuhondo.
Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Didier Munyaneza niwe wakoje iyo bwabaga, ayobora isiganwa mu mu duce tubiri twazengurutse Umujyi wa Rubavu.
Hasigaye 4km, Nahom Araya ukinira Ikipe y’Igihugu ya Eritrea yamunyuzeho, gusa nawe aza gutsindirwa ku murongo na Gilmore.
Umunyarwanda wasoreje hafi muri iyi Etape, ni Eric Manizabayo (Java-InovoTec) wegukanye umwanya (9).
Iyi Etape yari irimo uguhangana, kuko abakinnyi barindwi bagereye ku murongo rimwe, bashaka kuyitsinda.
Bose banganyije ibihe na Gilmore. Aba kandi barimo na Doubey wambaye Umwenda w’Umuhondo.
Kuri uyu wa Kane, harakinwa Etape ya 4, ihaguruka i Rubavu yerekeza i Karongi, ku ntera ya 95,1km.
Abatsindiye Ibihembo bya Etape ya gatatu
- Umwenda w’Umuhondo: Fabien Doubey (TOTAL Energies)
- Umuzamutsi mwiza: Vinzent Dorn (Bike Aid)
- Umukinnyi muto: Adria Pericas Capdevelia (UAE Emirates Gen_Z)
- Uwakotanye cyane: Munyaneza Didier (Team Rwanda)
- Umunyarwanda mwiza: Masengesho Vainqueur (Team Rwanda)
- Uwegukanye Etape: BLADY Gilmore (Israel Premier Tech)
- Umunyafurika mwiza: Henok Mulubrhan (Team Eritrea)
- Umunyafurika muto: Yoel Habteab (Team Eritrea)
- Uwayoboye isiganwa igihe kirekire: Niyonkuru Samuel (Team Amani)
- Ikipe nziza y’Umunsi: Bike Aid (Germany).