Inzu zigera kuri 600 zigiye kubakwa mu buryo bugezweho mu midugudu ya Kangongo na Kibiraro mu Mujyi wa Kigali, zikazatuza abantu basaga ibihumbi bitatu.
Ku ikubitiro mu Mudugudu wa Kangongo Nyarutarama hagaragajwe inyubako 3 zubatse mu buryo butandukanye kandi bugezweho, izi nzu ni urugero rwiza ry’uburyo isura y’imidugudu ya Kangondo ya mbere, Kangondo ya kabiri na Kibiraro igiye guhinduka.
Ikigo cy’abashoramari Savannah Creek nicyo kigiye gutangira kubaka izi nyubako, umuyobozi w’iki kigo Denis Karera, akaba avuga ko hagiye kubakwa inzu zigezweho.
Banki ya Kigali ni umufatanyabikowa muri uyu mushinga, Umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga n’abakiriya bakora ku giti cyabo muri iyi Banki, Desire Rumanyika, avuga ko BK yiteguye gukorana n’abifuza izi nzu zigiye kubakwa.
Uyu mushinga uzarangira mu myaka itatu n’igice iri imbere, ukaba witezweho gutuza neza abantu basaga ibihumbi 3, ndetse ukazatanga akazi ku bagera ku bihumbi 5. (RBA)