Nyuma yo kwakira Irushanwa rya ATP Challenger Tour 50 ryakinwe mu Mwaka ushize, u Rwanda rugiye kwakira ATP Challenger Tour 75 & 100.
Ni ku nshuro ya mbere irushanwa ryo kuri uru rwego rigiye gukinwa muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko.
Riteganyijwe gukinirwa ku Bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club, hagati ya tariki ya 24 Gashyantare 2025, kugeza tariki ya 09 Werurwe 2025.
Uretse u Rwanda, ikindi gihugu cyo muri Afurika cyakiriye amarushanwa ya ATP Challenger Tour, ni Afurika y’epfo, gusa yakiriye ATP Challenger Tour 50, mu gihe u Rwanda kuri iyi nshuro rugiye kwakira ATP Challenger Tour 75 & 100.
Umwaka ushize, ATP Challenger Tour 50 yakinwe hagati ya tariki ya 26 Gashyantare 2024, kugeza ku ya 10 Werurwe 2024.
Muri ibi byumweru bibiri, ryitabiriwe n’abakinnyi 60 bavuye mu bihugu 25 bitandukanye ku Isi.
Icyumweru cya mbere cya ATP Challenger Tour 50 cyegukanywe n’Umunyapolonye, Kamil Majchrzak, mu gihe icya kabiri cyatwawe n’Umunya-Argentine, Marco Trungelliti.
Iyi mikino yakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul n’Umufasha we, Jeannette Kagame.
Kuri iyi nshuro, bamwe mu bakinnyi bazaba bahanzwe amaso i Kigali, barimo Umuholandi, Jesper de Jong uri ku mwanya w’i 109 ku rwego rw’Isi.
Niwe mukinnyi uzaba urusha abandi ku rutonde rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Tennis ku Isi, ITF.
Marco Trungelliti, azaba ari umukinnyi wa kabiri mu bahagaze neza ku Isi bazitabira aya marushanwa.
Uretse aba bakinnyi, abandi bahanzwe amaso bazaba barimo; Umufaransa Calvin Hemery, Umunya-Esipanye, Carlos Taberner n’Umunya-Venezuela, Gonzalo Oliveira.
Hari kandi Umufaransa, Benoît Paire wegukanye amarushanwa atatu y’abakinnyi bakina ku giti cyabo, hagati ya 2015 na 2019.
Aya marushanwa arimo; Swedish Open yegukanye mu 2015, Marrakesh Open na Lyon Open yegukanye mu 2019.
Uretse kwegukana aya marushanwa, Benoît Paire, yigeze kuba umukinnyi wa 18 ukomeye muri Tennis ku Isi.
Mikael Ymer, n’undi mukinnyi wo guhangwa amaso. Uyu mukinnyi ukomoka muri Suwede, yabaye umukinnyi wa 50 ku Isi, umwanya yagezeho tariki ya 17 Werurwe 2023.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Theoneste Karenzi, akomoza kuri iri rushanwa, yagize ati:“Twishimiye kongera kwakira iri rushanwa, rimwe mu yakomeye ku rwego rw’Isi. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose, mu rugendo rwo kuba Igicumbi cya Tennis ku Isi”.
Yakomeje agira ati:“Kwakira amarushanwa yo kuri uru rwego, bizakomeza gufasha Igihugu mu ntego yo kuba igicumbo cya Siporo ku Isi. Uretse kwakira, amarushanwa nk’aya asigira ubunararibonye abakinnyi bacu. By’umwihariko, kuko baba bakinana n’abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Tuzakomeza guharanira ko abategura amarushanwa ku Isi, bahitamo u Rwanda nk’ahantu ho kuyakinira”.
Umuyobozi ushinzwe gutegura iri rushanwa, Arzel Mevellec, muri iki kiganiro yagize ati:“Umwaka ushize, twahaye u Rwanda kwakira Irushanwa rya ATP Challenger 50 kugira ngo turebe ko biteguye kwakira n’andi akomeye kuyirusha. Twabonye biteguye. Niyo mpamvu twahisemo kuhazana ATP Challenger 75 n’i 100, kandi twizeye ko izagenda neza.”
Iki kiganiro kandi kitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, wijeje abazitabira iyi mikino ko buri kimwe kizakorwa kugira ngo igende nk’uko yateguwe.
Umukinnyi uzegukana ATP Challenger Tour 75, azegukana amanota 75 ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye ku Isi n’Ibihumbi 100$, mu gihe uzatwara ATP Challenger Tour, azegukana amanota 100 n’Ibihumbi 160$.
Amafoto
![](https://scontent.fkgl4-1.fna.fbcdn.net/v/t39.30808-6/476756470_2520887788115023_4781484118082258921_n.jpg?_nc_cat=107&ccb=1-7&_nc_sid=127cfc&_nc_eui2=AeEJrV1S7WHmnZv7kPpadUaDPmn_sWiJxCg-af-xaInEKHGa31Ttr58lG6fJp7IObXqCd2D8DZ8GRSHsfzXry4bL&_nc_ohc=zQM8aYdMQjwQ7kNvgGFewJC&_nc_oc=AdhMOLqHFmJ5W4NZCVaoC3uyLLNIasCQqFLGeQSjiDSqu7ZF_0r_W7Vx3QE3ou6ar1DLdNAXtsV6n38VMP0ZJpAY&_nc_zt=23&_nc_ht=scontent.fkgl4-1.fna&_nc_gid=AmK9HQ_h6JWkgfptxkHKtKX&oh=00_AYDWdfYgIYYTDTf5POGsiW9uCfCeFHofydyCYEYZ9Wo4Yw&oe=67B26FCE)
![May be an image of 1 person](https://scontent.fkgl4-1.fna.fbcdn.net/v/t39.30808-6/476806797_2520887828115019_2647405468886955454_n.jpg?_nc_cat=101&ccb=1-7&_nc_sid=127cfc&_nc_eui2=AeHXOoxMJniSUxddybfCpRrCg41Wj5PWnW-DjVaPk9adby4XLhBxHHHm8idrzv4iA7r0A66S38M6qDTMp-Ks00ck&_nc_ohc=NgtGU1VjH0AQ7kNvgFXda26&_nc_oc=AdgeHkDGp8U2MRS60Eez885j8eoCEzLz8QCY3rzClI6D4SToPmnZgpi3XL1a5bTE7qlrHvdPRGP5GWO5vqCsHtCs&_nc_zt=23&_nc_ht=scontent.fkgl4-1.fna&_nc_gid=AJ6E_Xjcmxy92R3NfyjsS_5&oh=00_AYB_6RaNgfxMsAGvVQIowi2PpSlNJl0JP7xmDAVP3fUaiw&oe=67B27A2B)
![](https://scontent.fkgl4-1.fna.fbcdn.net/v/t39.30808-6/476830750_2520887918115010_6698799035309211667_n.jpg?_nc_cat=107&ccb=1-7&_nc_sid=127cfc&_nc_eui2=AeF9AI2O4VQYlnPzNjvQlnFryKcMGv0cPOHIpwwa_Rw84RWsVuQJ-cF7iGh4n2NpqkjOhQDpWAJikuiN2DQq6ujs&_nc_ohc=Yx_ZigRQIsYQ7kNvgGKsXRr&_nc_oc=AdiWmuHMFmKKTdFajhAIEUTv1Of_LUMF-3glJkOBBdniI-NaRVhhRu-x9rlwsrsFs5HSro4ofeuaHYZ4Gq_vTZYZ&_nc_zt=23&_nc_ht=scontent.fkgl4-1.fna&_nc_gid=AI_ZHFuT6VA7S279pLKx9sH&oh=00_AYDp0Fa8BJ2NmJZgObmxxpd8Aaxvb4-acM5JNkOhoLP-Nw&oe=67B266B9)