Nyuma y’uko Perezida Donald Trump wa Amerika ahagaritse ingendo z’impunzi zagombaga kujya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, zimwe mu mpunzi z’Abanyekongo zari mu myiteguro yo kugenda zabuze ayo zicira n’ayo zimira, nyuma yo kugurisha imitungo zari zifite zizeye ko zigiye kubaho neza .
Mu bihumbi by’abahagarikiwe izi ngendo hirya no hino ku isi,harimo n’abaturuka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo bamaze imyaka isaga 20 mu Rwanda.
Abo bose bakomoka mu ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’amajyaruguru.
Abaganiriye n’Ijwi ry’Amerika bari mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo, ahari abasaga ibihumbi 11 mu birometero hafi 200 uvuye i Goma muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Abo bagaragaje umubabaro batewe no gusubika iyi gahunda cyane ko hari abari baramaze kugurisha ibyo bashakashatse ngo byunganire inkunga nto impunzi zisanzwe zihabwa.
Mugisha Claude ukomoka muri Teritwari ya Masisi, atunze umuryango w’abantu batanu, ni umwe muri bo wari waramaze kugera aho ategerereza indege ndetse yaramaze no gukatisha itike.
Gatungo Kaburimbo nawe wari waramaze no gukura abana mu ishuri kuko bari bugende tarikiya 28 z’ukwezi kwa mbere gushize, na we akagenda mu cyumweru gikurikiyeho.
Yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko, kuri we kongera kwiyubaka biri kure nk’ukwezi.
Nubwo ari amahirwe bose baba bifuza yo kujya muri Amerika ngo basezerere ubuhunzi n’indi mibereho bita ko ari mibi, imyiteguro no gushaka ibyangombwa byabatwaraga amafaranga impunzi idapfa kubona mu buryo bworoshye kuko babwiye Ijwi ry’Amerika ko ari hejuru ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibyo bituma hari n’abafata amadeni bazishyura bagezeyo, ari byo biri gutuma benshi babunza imitima bibaza aho bazakura ubwishyu.
Ubuyobozi bw’impunzi muri iyi nkambi ya Nyabiheke, bwabwiye Ijwi ry’Amerika ko buhanganye n’ikibazo cyo guhumuriza abahungabanyijwe n’iki cyemezo.
Ijwi ry’Amerika imaze iminsi igerageza kuvugana n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ngo yumve icyo rivuga ku isubikwa ry’iyi gahunda ryakunze kwishimira.
Gusa HCR ivuga ko kugeza ubu itarategura ijambo rusange kuri iki cyemezo kireba zimwe mu mpunzi ziri hirya no hino ku Isi ari yo mpamvu ntacyo yatangaza.
Nta mibare igaragazwa y’abanyekongo bari mu Rwanda bakomwe mu nkokora n’iki cyemezo cya Perezida Donald Trump w’Amerika.
Gusa, iyi gahunda yo kujya mu bindi bihugu harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika buri gihe babaga bayiteze nubwo ari amahirwe abona umugabo agasiba undi.
Imibare y’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yo mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko mu Rwanda habarurwaga impunzi zisaga ibihumbi 130, izisaga 60% zikomoka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.
Mu mpera z’umwaka ushize kandi, abasaga ibihumbi 6 bari bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.