Rwanda: Hasabwe ko guca ‘Imanza z’abaregwa gusambanya Abangavu’ byakwihutishwa

0Shares

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, basabye Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango gukorana n’inzego z’ubutabera, kugira ngo imanza zo gusambanya abangavu zijye zicibwa vuba. 

Ni mu gihe Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa  2023-2024 igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera.

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, babanje kwakira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na zimwe mu nzego ziyishamikiyeho bababaza imbogamizi bahura nazo zituma kugeza ubu 20% by’abagororerwa mu bigo ngororamuco mu Rwanda, bongera kubisubiramo inshuro zirenze imwe nk’uko bigaragara muri Raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2023-2024.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yavuze ko barimo gushaka umuti urambye wo gukemura burundu iki kibazo.

Iyi komisiyo kandi yanakiriye Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango baganira ku bibazo birimo icyo gusambanya abangavu. 

Ni mu gihe Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa  2023-2024 igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, naho 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri batayasubiramo iyo bamaze kubyara.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolee yagaragaje icyaba umuti urambye mu kukirandura burundu.

Imibare ya Ministeri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko mu 2024 gusa abangavu 22 454 basambanijwe baterwa inda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *