Umunsi w’Intwari i Gisagara: Hatashywe Ivuriro n’Isoko bya kijyambere

0Shares

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi w’Intwari, abo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo, bawizihije bataha ibikorwa by’iterambere birimo ‘ivuriro n’isoko rya Kijyambere’.

Abahawe ibi bikorwa, bemeza ko ibi bikorwa ari umusaruro  w’imiyoborere myiza n’ubutwari bwaranze ababuharaniye.

Gutaha ibikorwa by’iterambere hanizihizwa umunsi w’intwari z’igihugu mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo, abaturage begerejwe ibi bikorwaremezo birimo ivuriro ry’ibanze rya Gitega n’isoko rya Kijyambere rya Agatunda, bavuga ko kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bije ari igisubizo kuko abakeneraga ubuvuzi bagorwaga no kububona bitewe n’ubwinshi bw’abarwayi bahuriraga ku kigo nderabuzima cya Kibayi.

Bavuga kandi ko ngo n’isoko bari bafite ritubakiye ryatezaga igihombo abarikoreramo.

Depite Uwingabe Solange wifatanije n’abaturage ba Mukindo gutaha ibikorwa by’iterambere no kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu, yibukije abaturage ko ibikorwa by’iterambere bagenda begerezwa aribo bagomba   kubirinda babibyaza umusaruro.

Ibikorwa byatashwe kuri uyu munsi mu Karere ka Gisagara harimo ivuriro rito rya Gitega rifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 100 ku munsi, rikazajya ritangirwamo serivisi zisanzwe zitangwa n’amavuriro y’ibanze hakiyongeraho serivisi zo kuvura amenyo no kuyakura, kuvura amaso, kuboneza urubyaro no kubyaza.

Ni mu gihe isoko rya Kijyambere ry’agatunda ryo zifite ibisima byo gucururizaho bigera kuri 280.

Hanorojwe inka imiryango 7 muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *