“Mbatumye Igikombe”, Ubutumwa Brig. Gen Rusanganwa yageneye APR FC ku munsi w’Intwari

0Shares

U Rwanda ruri kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 31. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi wabereye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo kuzirikana izi Ntwari, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Nk’uko bimaze kuba umuco, amashyirahamwe n’ingaga za Siporo mu Rwanda, byizihiza uyu munsi hakinwa imikino itandukanye.

Mu mupira w’amaguru, Ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Ferwafa, ryateguye irushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane ya mbere k urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’i 2024-25.

Aya makipe ya; Rayon Sports, APR FC, Police FC na AS Kigali. Mu mikino yo gushaka itike yo kujya ku mukino wa nyuma, APR FC yasezereye AS Kigali iyitsinze ibitego 2-10, mu gihe Police FC yasezereye Rayon Sports kuri penaliti 3-1, nyuma y’uko amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

Kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa 15:00, Police FC yegukanye iki gikombe mu mwaka ushize, iraza gucakirana na APR FC yari yatsinze ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.

Mbere y’uko uyu mukino wa nyuma uza gukinirwa kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ukinwa, imihigo ni yose ku mpande zombi.

Ku ruhande rwa APR FC, umuyobozi w’iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Déo Rusanganwa, yakiriye iyi kipe, abibutsa icyo iri rushanwa rivuze.

Yagize ati:“Murabizi ko iyi kipe ifite amateka yihariye. Ayo mateka niyo dushingiraho twitwara neza mu mikino dukina yose. Nta kipe tugomba kujenjekera. Umukino wacu na Police FC ni uw’amateka, tuyitsinde twongere twubake ayo mateka”.

Abakinnyi bashya ba APR FC barimo ‘Denis Omedi, Hakim Kiwanuka na Djibril Ouattara’ bagomba kwigaragariza umutoza, ubuyobozi n’abafana ba APR FC.

Ku ruhande rwa Police FC; Byiringiro Lague, Ishimwe Christian, Muhadjiri Hakizimana baraba bahanganye n’ikipe banyuzemo.

Amafoto

Umuyobozi wa APR FC Brig. Gen. Déo Rusanganwa

 

Abakinnyi ba APR FC basabwe kwegukana igikombe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *