Samia Suluhu yemeje kwiyamamariza kuyobora Tanzaniya

0Shares

Ishyaka riri ku buyobozi muri Tanzaniya, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye rigennye Samia Suluhu Hassan uzanzwe ayobora iki gihugu, kuzarihagararira mu matora ya Perezida ateganyijwe muri uyu Mwaka.

Suluhu yemerejwe mu nama y’inteko rusange y’iri shyaka. Uretse Suluhu, iyi nteko rusange ya CCM yanemeje Hussein Mwinyi nk’umukandida ku mwanya wa Perezida ku Kirwa cya Zanzibar.

Kwemeza aba bombi byafashwe nk’ibyatunguranye, kuko ubusanzwe bitari ku murongo w’ibyagombaga kwiga.

Ingingo yari kwigwaho, yari ukwemeza izina rya Visi Perezida. Kuri uyu mwanya, hemejwe Stephen Wasira.

Abarwanashyaka ba CCM, bemeje Suluhu bashingiye ko yagejeje Igihugu ku iterambere, bityo ko agomba gukomeza.

Jakaya Kikwete wigeze kuyobora Tanzaniya unafatwa nk’inararibonye muri iri Shyaka, yatangaje ko iki gihugu gifite ububasha bwo kwihitiramo umuyobozi ukibereye.

Ni ku nshuro ya mbere CCM igennye abazayihagararira mu matora hakiri kare. Ndetse bikaba byakozwe mu ntangiriro z’Umwaka kandi bitari no ku murongo w’ibyigwa.

Ubusanzwe ibyemezo nk’ibi bifatwa habura amezi macye mbere y’amatora.

Nyuma yo kwemezwa, Suluhu yagennye Emmanuel Nchimbi kuzamubera Visi Perezida, mu gihe yaramuka atsinze amatora.

Emmanuel Nchimbi n’umwe mu banyapolitike b’inararibonye muri Tanzaniya by’umwihariko muri CCM, kuko yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu myaka 30 ishize.

Philip Mpango wari usanzwe ari Visi Perezida, yasabye Suluhu ko yamureka akaruhuka arabimwemerera.

Gusa, bemeranyijwe ko azakomeza gukorera Igihugu kugeza hakozwe amatora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *