Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yijeje ko muri Werurwe uyu mwaka, hazatangwa isoko ryo kuvugurura no kwagura Stade ya Nyagisenyi ndetse umwaka utaha w’imikino izaba ikoreshwa.
Yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yari mu kiganiro Kick Off cya Televiziyo y’Igihugu, cyagarutse ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo, kubaka ibikorwaremezo n’ibindi.
Ni ikiganiro cyabereye by’umwihariko muri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mbere gato y’umukino Mukura VS yatsinzemo Rayon Sports 2-1.
Haburaga amasaha make kandi ngo Amagaju FC yakire APR FC, kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Akarere ka Nyamagabe kagiye kuvugurura Stade ya Nyagisenyi, ishyirwemo ‘tapis’, urwambariro, aho abantu bicara hagasakarwa n’ibindi.
Umuyobozi w’aka karere, Niyomwungeri Hildebrand yabwiye RBA ko inyigo yo kuvugurura iyi stade iri kugana ku musozo ndetse muri Werurwe, uyu mwaka hazatangwa isoko.
Yagize ati:”Amakuru meza naha abaturage ba Nyamagabe n’abafana b’Amagaju FC muri rusange ni uko Akarere ka Nyamagabe twiyemeje kubaka tukavugurura Stade Nyagisenyi.”