Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ko ingengo y’imari ya 2025/2026 izarangira abatuye mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bose barangije kwimurwa.
Ibi yabibabwiye ubwo bamugaragarizaga ibibazo byugarije abatuye n’abafite imitungo muri iki cyanya cy’inganda.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije barimo kumva inzego zinyuranye bakaganira ku itegeko rigenga ubutanga.
Ni muri urwo rwego bamwe muri bo bagaragarije Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ikibazo cy’abagituye mu cyanya cy’inganda cya Muhanga, bemeza ko batahimuwe vuba bashobora kuzagerwaho n’ingaruka zirimo n’uburwayi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasobanuye ko kugeza ubu hari ingo 157 zari ziri ku buso bwa hegitari 19.4 zamaze kwimurwa, ariko ko abasigaye bisaba nibura miliyari 5.7 Frw kugira ngo abasigaye bimurwe, akizeza ko iyi ngengo y’imari ibonetse uko babyifuza kwimura abasigaye bitazarenza uyu mwaka.
Kuva mu 2022 kugera mu 2024 abamaze kwimurwa mu cyanya cy’inganda cya Muhanga bishyuwe agera kuri miliyari 2.7 Frw. (RBA)