Perezida Ndayishimiye yakiriye mugenzi we Tshisekedi i Bujumbura

0Shares

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaraye ahuye na mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, “mu ruzinduko rw’ubucuti” yagiriye i Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2024, nk’uko Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru kibivuga.

Ibiro bya Perezida Tshisekedi byatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu gihe cy’amasaha agera hafi kuri abiri, ku ngingo zirimo n’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu n’umutekano.

U Burundi busanzwe bwarohereje ingabo mu Burasirazuba bwa DRC, ku bw’amasezerano hagati y’ibihugu byombi, zirwana ku ruhande rw’ingabo za Leta y’icyo gihugu (FARDC) mu ntambara n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 yongeye kubura mu mpera y’umwaka wa 2021.

Aho mu Burasirazuba bwa DRC, ingabo z’u Burundi (FDNB) zinaharwanira n’umutwe w’inyeshyamba uhakorera wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Gitega, mu gihe cyashize wagabye ibitero mu Burundi byiciwemo abantu.

Ibiro bya Perezida Ndayishimiye byatangaje ku rubuga X ko uruzinduko rwa Tshisekedi rubaye “ikibatsi gishya cy’ubufatanye bwo mu nzego nyinshi hagati y’ibihugu byombi no ku rwego rw’akarere”.

Uretse kuba impande zombi zivuga ko urwo ruzinduko ruri muri gahunda yo gushimangira amahoro n’umutekano n’iterambere mu mibereho no mu bukungu, nta ngingo zirambuye zatangajwe z’ibyo ba Perezida bombi baganiriyeho.

Ibiro bya Tshisekedi bivuga ko iyi nama iri muri gahunda y’ibikorwa bye byo kwimakaza iterambere n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Ndayishimiye na Tshisekedi baherukaga guhurira i Beijing mu Bushinwa ku itariki ya gatanu Nzeri (9) uyu mwaka, iruhande rw’inama ku bufatanye hagati y’Ubushinwa n’Afurika.

Tshisekedi yerekeje i Bujumbura nyuma y’umunsi avuye i Brazzaville muri Congo guhura na Perezida Denis Sassou Nguesso, baganira ku ngingo zirimo n’ubukungu n’uko ibintu bimeze mu Karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC”.

Izi nama n’aba bategetsi bo mu Karere zinabaye hashize iminsi Tshisekedi akoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa FARDC, “bitewe no kuba ari ngombwa kandi byihutirwa”.

Inama yari yitezwe cyane yari guhuza Perezida Tshisekedi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame i Luanda muri Angola ku itariki ya 15 y’uku kwezi ntiyabaye ku munota wa nyuma, kuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo y’ibiganiro hagati ya DRC na M23.

Iyo nama yari yitezwe kugeza ku masezerano yo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *