Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yaraye itsinzwe umukino ubanza wayihuje na Sudani y’Epfo, mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’imikino ya CHAN izakinirwa muri Gashyantare y’Umwaka utaha (2025).
Uyu mukino wakiniwe i Juba ku murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, warangiye Amavubi atsinzwe ibitego 3 kuri 2.
Umukino wo kwishyura hagati y’impande zombi, uteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, ukazakinirwa i Kigali, Rwanda.
Sitade ya Juba International, yari yuzuye abafana barimo n’abanyarwanda batari bacye, bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu cyabo, biganjemo Ingabo z’Igihugu (RDF) ziri mu butumwa bw’Amahoro.
Muri uyu mukino, Umutoza Jimmy Mulisa wasigaranye Amavubi by’agateganyo, yari yakoze impinduka mu bakinnyi basanzwe batangira mu kibuga, izi zarimo Ali Serumogo wari wongeye kugirirwa ikizere nyuma y’Umwaka adakinira ikipe y’Igihugu.
Ali Serumogo yafashe umwanya wa Omborenga Fitina wagize imvune mbere y’uyu mukino.
Amavubi yatangiye umukino yihagararaho, gusa ntabwo byatsinze kuko ku munota wa 13 gusa w’umukino, myugariro wa Rayon Sports, Aimable Nsabimana yitsinze igitego, Sudani y’Epfo ihita iyobora umukino n’igitego 1 ku busa bw’Amavubi.
Nyuma y’iki gitego, Amavubi yakomeje gusumbirizwa n’ubusatirizi bwa Sudani y’Epfo bwari buyobowe na Mandela Malish wafatanyaga na Johanna Paulino.
Ku munota wa 21 w’umukino, uku kotswa igitutu ku ruhande rw’Amavubi, kwatumye atsindwa igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mandela Malish.
Ibitego 2-0 mu minota itageze no kuri 25, byashyize habi Amavubi, ndetse atangira kugaragaza kuva mu mukino hakiri kare.
Iyi ntsinzi y’ibitego 2-0, yafashije Sudani y’Epfo izwi ku izina rya ‘The Bright Stars’, gusoza igice cya mbere iyoboye umukino.
Igice cya kabiri cyatangiye Amavubi agaragaza inyota yo kwishyura umwenda yari yamaze kubikwamo na Sudani y’Epfo, ibi bikaba byaje no gutanga umusaruro, kuko ku munota wa 49, Kevin Muhire (c) yanyeganyeje inshundura.
Sudani y’Epfo yahise itangira kotsa igitutu Amavubi nyuma y’iki gitego, binayiha umusaruro kuko ku munota wa 53 w’umukino, yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ezibon Ebon Malish.
Nyuma y’iki gitego, Mulisa Jimmy yakoze impinduka, ndetse zimwereka ko atibeshye, kuko ku munota wa 66, Didier Mugisha wari winjiye mu kibuga asimbuye, yanyeganyeje inshundura ku ruhande rw’Amavubi.
Iminota 24 yari isigaye ngo umukino urangire, Amakipe yombi yacunganaga ku jisho, Amavubi ashaka kwishyura igitego cyari gisigaye, mu gihe Sudani y’Epfo yarindaga igitego cy’ikinyuranyo yari ifite, inashaka gutsinda icya kane.
Umukino warangiye ari ibitego 3-2, impande zombi ziranga amaso tariki ya 28 Ukuboza 2024, mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuzabera kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, ntagihindutse.
Ikipe izava hagati y’u Rwanda na Sudani y’Epfo, izahita ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2025, izakinirwa muri Uganda, Kenya na Tanzaniya hagati ya tariki ya 1 n’iya 22 Gashyantare 2025.
Amafoto