Rwanda: Ibihe by’ingenzi byaranze Umwaka w’i 2024 mu Butabera

0Shares

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 41 ku isi mu kuba igihugu kigendera ku mategeko, icyakora ngo urugendo ruracyari rurerure.Ibi byagarutswe ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024/2025.

Mu 2023 ikigo cya World Justice Project cyakoze ubushakashatsi mu bihugu 142 ku Isi; ubu bushakashatsi bushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 41 ku isi yose.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja avuga iki ari igipimo cyiza, icyakora ko kidaha abari muri uru rwego umwanya wo kwirara.

Tukiri kuri iyi ngingo kandi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abakurikiranyweho ibyaha mu Rwanda bafite hagati y’imyaka 18 na 30.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buvuga ko icyaha cy’Ubujura ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ari byo biza ku isonga mu nkiko z’u Rwanda.

Mu mwaka ushize w’Ubucamanza, Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326 z’ibyaha by’ubujura.

Mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake muri 2023/2024, Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye za cyo 11.571.

Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2023/2024, umubare w’imanza zaciwe wiyongereye ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize kuko zavuye kuri 76.346 mu 2019/2020, zigera kuri 109.691 mu 2023/2024.

Dosiye zakirwa n’Ubushinjacyaha zariyongereye ku kigero kiri hejuru kuko guhera mu 2017/2018 zavuye ku 43.226, zigera ku 90.079 mu 2023/2024.Tukivuga ku ngingo nkuru zaranze uyu mwaka mu nkingi y’Ubutabera kandi ntitwakwirengagiza gukomoza ku mbaraga Igihugu cy’Ubufaransa cyashyize mu kugeza mu nkiko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu rukiko rwa Rubanda muri iki gihugu, rwongeye gukatira igifungo cya Burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma Nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakoreye mu Karere ja Nyanza ubwo yari umujandarume.

Mu byaha byamuhamye harimo icyo gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga, ISAR-Songa, kwitabira inama ndetse no kujya kuri za Bariyeri.

Yashinjwe kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse n’abandi.

Urukiko rwa Rubanda rwa Paris kandi rwahamije Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo icyaha cya Jenoside, kuba mu mugambi wo gukora Jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Ibi byaha Dr. Rwamucyo yabikoreye mu byahoze ari Komini Ngoma, Gishamvu, Ndora na Huye muri Perefegitura ya Butare; ubu ni mu turere twa Huye na Gisagara; aho yabaga i Butare mbere no mu gihe cya Jenoside.

Urukiko rwo mu Bufaransa kandi rwahamije Umushakashatsi, Charles Onana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abasesengura ubutabera basanga ari ibikorwa byo kwishimira.

Minisitiri w’Ubumwe b’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene ashimangira ko ari urugero rwiza Ubufaransa bukomeje gutanga nk’igihugu cyagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Undi wakatiwe n’urukiko rwa Rubanda rw’I Buruseri mu bubiligi ni Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko.

Uru rukiko nyuma yo kumva ubuhamya bwatanzwe n’abagera kuri 90 barimo abatangabuhamya biboneye ibyabaye, abazi imyitwarire ya Nkunduwimye, inzobere mu mateka n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe, rwasanze Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara maze rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Abandi bahamijwe ibyaha n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu harimo Dr. Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi wa IZAR ISONGA, aho urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibe rukorera mu Karere ka Nyanza rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20.

Mu Ntangiriro z’uyu mwaka kandi, uru rukiko rwakatiye Jean Baptiste Mugimba gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha byo gucura umugambi wo gukora Jenoside, no kuba ikitso mu gukora Jenoside. Gusa akimara gukatirwa iki gihano yahise akijuririra.

Urukiko rw’ubujurire narwo rwakatiye Jean Claude Iyamuremye imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku kigo nderabuzima cya Kicukiro, kuri ETO Kicukiro, ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro, Gahanga no mu bindi bice bya Kicukiro.

Uyu urugereko rw’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 25.

Uyu mwaka kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, yahaye imbabazi abagororwa basaga 200.

Muri bo, harimo Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba ndetse na Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Me Alain Mukurarinda yavuze ko abahawe imbabazi bidakuyeho ko bakongera gukurikiranwa baramutse basubiye mu byaha.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel, yari yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu gihe Bamporiki Edouard yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30Frw n’urukiko rukuru nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Ruswa.

Muri uku kwezi kwa 12 uyu mwaka nibwo urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari akurikiranyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya gisirikare.

Ni ibyaha yakoze tariki 13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu Kagari ka Rushyarara, mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Taliki 3 Ukuboza uyu mwaka kandi, Perezida wa Repubukika Paul Kagame yashyize Madamu Domitilla Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga naho Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Ubwo yarahiriraga izi nshingano, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko agiye gukomereza aho abo yasimbuye bagejeje mu rwego rwo gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikigaragara mu Rwego rw’ Ubutabera.

Mukantaganzwa Domitilla wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, mu gihe Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *