Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS gitangaza ko 17% by’abantu baba baragororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa bongera kuhisanga, bitewe n’ibibazo by’amikoro make yabo cyangwa ay’imiryango yabo.
Ikirwa gito kiri mu Kiyaga cya Kivu kure y’imusozi, ubwato bwihuse cyane buhagurutse i Rubavu mu Mujyi bukoresha iminota iri hagati ya 27 na 30 bukaba bugeze kuri iki kirwa kiri mu Murenge wa Boneza w’Akarere ka Rutsiro.
Ubundi bunini butihuta ku kigero cyo hejuru urwo rugendo rubugenda mu isaha imwe n’iminota 46.
Iwawa ubu ni ho hari ikigo cy’igororamuco kigororerwamo abafatiwe mu bikorwa bibangamiye ituze n’umudendezo bya rubanda.
Abarimo kuhagororerwa ubu bararenga ibihumbi bitanu, bakaba bafashwa no kwiga imyuga inyuranye.
Ni na ko kandi n’impano nyinshi zihiganje dore ko mu bahagororerwa abenshi ari urubyiruko.
Mu kubagorora, hifashishwa abarimu bazobereye muri byo.
Ibyo bigishirizwa hano bavuga ko bibafitiye umumaro kuko ari yo ntwaro bazitwaza nibava aha basubiye mu miryango yabo.
Ariko rero hari umubare utari muto w’ababa baragororewe hano wisanga muri bya bikorwa baba barahozemo, bakongera kwisanga Iwawa bagororwa bwa kabiri cyangwa bwa kenshi karenze kabiri. Aba ngo ubu basaga 17%.
Umuyobozi Mukuru wa NRS, Mufulukye Fred atangaza ko ibi biterwa ahanini no kubura amikoro yo gukora imishinga y’ibyo bize ndetse n’ibindi bibazo byo mu miryango yabo.
Aba banyeshuri bakibyuka mu gitondo cya kare, babanza gufata ifunguro rya mu gitondo, hanyuma bakajya kumva amabwiriza ari bubagenge umunsi wose.
Aha kandi baboneraho n’umwanya wo kumva amakuru aba yaranze umunsi wabanje. (RBA)