Mugwiza yongeye gutorerwa kuyobora Ferwaba, yizeza kubaka Ibibuga 10 mu Myaka ibiri

0Shares

Désiré Mugwiza yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, Ferwaba, muri Manda y’Imyaka ine iri imbere (2024-2028).

Bivuze ko mu gihe yaramuka arangije iyi Manda, azaba ayoboye FERWABA imyaka 16, kuko yatangiye kuyiyobora mu 2013, asimbuye Eric Kalisa Salongo wari weguye ku mpamvu zavuze ko ari bwite.

Amatora yongeye gushyira Mugwiza ku ntebe iruta izindi muri Ferwaba, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, abera mu Cyumba cy’Inama cya Park Inn by Radisson Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Yatowe n’amajwi 100/%, kuko mu banyamuryango 19 bari biyatabiriye, bose bamuhundagajeho amajwi nta n’umwe uvuyemo.

Uretse umwanya w’Umuyobozi wa Ferwaba, indi myanya yatorewe, irimo iwa Visi Perezida wa mbere wa Ferwaba, Visi Perezida wa kabiri, Umubitsi ndetse n’abanyanama mu myanya itandukanye.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’imiyoborere, hatowe Mugwaneza Pascale watanzweho umukandida n’ikipe ya The Hoops Basketball Club, Visi Perezida wa kabiri ufite mu nshingano ze amarushanwa, hatowe Eduard Munyangaju, Umukandida w’Ikipe ya Patriots Basketball Club.

Ku mwanya w’Umubitsi w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, hatowe Alice Muhongerwa, wo mu Ikipe ya Ubumwe Basketball Club.

Ku myanya y’abajyanama, Umujyanama mu bijyanye na Tekinike hatowe Claudette Habimana Mugwaneza wo mu Ikipe ya Ubumwe Basketball Club, Maxime Mwiseneza w’Ikipe ya Espoir Basketball Club yatorewe umwanya ufite mu nshingano ze ibijyanye no guteza imbere no kuzamura impano z’abakiri bato, mu gihe umwanya w’Umujyanama mu bijyanye n’amategeko, hatowe Aimé Munana wo mu Ikipe ya UGB Basketball Club.

Nk’uko byagenze kuri Mugwiza Désiré, no kuri iyi myanya yose, abakandida batowe ku kigero cy’i 100%. 

Mu makipe y’abanyamuryango basanzwe bitabira inama y’inteko rusange ya FERWABA, kuri iyi nshuro Ikipe ya Musanze BBC ntabwo habonetse uyihagararira.

Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora FERWABA, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru, Mugwiza Désiré yagize ati:“Abanyamuryango bongeye kungirira ikizere ndabashimira. Kongera kuntora, binyereka ko babona ko hari icyo nabamarira dufatanyije, kandi ndabizza ko tuzabigeraho. Ikihutirwa muri iyi Manda, tuzakora ibishoboka byose shampiyona ikinwe kinyamwuga”.

Yunzemo ati:“Hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagati y’Umwaka w’i 2025 na 2026, turateganya kuzubaka Ibibuga 10 mu Turere dutandukanye mu Rwanda hose. Turateganya kandi kuzashinga Ishuri ry’abakiri bato ryigisha bya kinyamwuga umukino wa Basketball. Iri rizajya rijyamo abagaragaje impano kurusha abandi”.

Yakomeje agira ati:“Ku bufatanye na NBA Africa na Imbuto Foundation, tuzatwikira Ikibuga cyo ku Kimironko, ibi bikazafasha kuzajya cyakira imikino igihe icyo aricyo cyose, haba mu Mvura cya ku Zuba ndetse na Nijoro, kuko kizaba cyujuje ibisabwa”.

“Tuzubaka Ibibuga bibiri bifite Parike. Tuzaba ku bibuga bifite Raba, tujye ku bigezweho bifite Parike. Ibi nabyijeje abanyamuryango kandi bizakorwa byanze bikunze”.

“Muri iyi Manda kandi, tuzongerera ubumenyi inzego zitandukanye zirimo; Abayobozi b’Amakipe, Abatoza, Abasifuzi n’Abanyamakuru, hagamijwe ko umukino wa Basketball mu Rwanda ukinwa kinyamwuga.

Twakwibutsa ko Mugwiza Désiré yatangiye kuyobora FERWABA mu 2013, yongera gutorwa mu 2016 muri Manda ya kabiri na 2020 muri Manda ya gatatu.

Muri Komite yari icyuye igihe, Eng. Nyirishema Richard ntabwo yagarutse, nyuma y’uko ubuyobozi bw’Igihugu bimuhaye izindi nshingano.

Umwanya wa Visi Perezida ushinzwe amarushanwa yari ariho kuva mu 2012 kugeza muri Kanama 2024 mbere y’uko agirwa Minisitiri wa Siporo, hatowe Eduard Munyangaju.

Uretse Eduard Munyangaju wanjiye muri Komite, Maxime Mwiseneza nawe ni mushya, gusa bombi basanzwe muri Baskteball y’u Rwanda, cyane ko bayibayemo ari abakinnyi n’abatoza mu bihe bitandukanye.

Amafoto

Image

May be an image of 7 people, people playing basketball and text

May be an image of 1 person, dais and text
Desire Mugwiza

 

May be an image of 5 people, people playing basketball and text

May be an image of 3 people and text
Pascale Mugwaneza

 

May be an image of 5 people
Eduard Munyangaju

 

May be an image of 5 people, people studying and text
Alice Muhongerwa

 

May be an image of 6 people and text
Aimé Munana

 

May be an image of 4 people, people studying, dais and text
Claudette Habimana Mugwaneza

 

May be an image of 5 people and text
Maxime Mwiseneza

 

May be an image of 7 people and text
Albert Kayiranga, yari akuriye Komisiyo y’Amatora.

 

May be an image of 4 people, people playing basketball and text

May be an image of 5 people, people studying and text

May be an image of 3 people, crowd and text

May be an image of 3 people, people studying, table and text

May be an image of 1 person and text

May be an image of 1 person, dais and text

May be an image of 6 people, people studying, table and text

May be an image of 3 people, people studying and text

May be a graphic of 4 people, people studying and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 4 people, people playing basketball and text

May be an image of 7 people and table

May be an image of 3 people and text

May be an image of 6 people, people studying, table and text

May be an image of 12 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *