Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, mu Cyumba cy’Inama cya Park Inn by Radisson Hotel mu Mujyi wa Kigali, Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), bazahahurira mu nteko rusange, izakorerwamo amatora ya komite nyobozi y’iri Shyirahamwe.
Aya matora azaba agamije gutora ubuyobozi bushya buzayobora iri Shyirahamwe muri Manda y’Imyaka ine iri imbere (2024-2028).
Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe, ibyagezweho na Mugwiza Désiré watangiye kuyobora Ferwaba kuva mu 2013, asimbuye Eric Kalisa Salongo wari weguye ku mpamvu zavuzwe ko ari bwite.
Mbere yo kwinjira mu nkuru nyirizina, twakwibutsa ko Mugwiza ari Umukandida rukumbi mu matora yo kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko itariki ntarengwa yo gutanga Kandidature yageze nta wundi urayitanga.
Mu kiganiro kihariye yagiranye na The Newtimes, Mugwiza yagarutse ku byo yagezeho muri iyi Myaka, imbogamizi yahuye na zo, ndetse n’ibyo yifuza kuzageza kuri uyu mukino muri Manda y’Imyaka ine iri imbere, mu gihe yakongera gutorwa.
- Mugwiza Désiré muri Manda y’Imyaka ine ishize?
Imyaka ine ishize yaranzwe no gutera imbere k’umukino wa Basketball mu buryo bufatika, haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Imbere mu gihugu, uguhangana kwarazamutse, ku ruhando mpuzamahanga, u Rwanda rwakira imikino ikomeye ku Isi, ndetse n’Ikipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye yerekana ubushongore n’ubukaka ku ruhando rw’Amahanga.
Muri iyi myaka ine ishize, Ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagore yazamutseho imyanya 12. Iyi myanya yafashije u Rwanda kugera ku myanya wa 62 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika.
Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu kiciro cy’abangavu, yazamutseho imyanya 22, igera ku mwanya wa 45 ku Isi n’uwa 10 muri Afurika.
Ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagabo yageze ku mwanya wa 90 ku Isi n’uwa 15 muri Afurika.
Uretse Basketball isanzwe, Ikipe y’Igihugu yanerekanye ko ishoboye gukina iy’abakinnyi bakina ari 3 kuri 3 (3×3).
Mu mwaka ushize (2023), Ikipe y’Igihugu yegukanye Umudali wa Bronze mu gikombe cy’Afurika. Uyu musaruro ugaragaza ko Basketball mu Rwanda ishoboka
Mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cy’abakina ari 3 (3×3), Ikipe y’Igihugu y’abagabo yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 108, mu gihe igikombe cyegukanywe na Madagascar n’amanota 122.
Ikipe y’Igihugu y’abagore ntabwo byagenze neza, kuko yasoreje ku mwanya wa gatanu n’amanota 46.
Muri iyi Myaka ine ishize, FERWABA yerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2021, u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika mu bagabo, mu gihe mu 2023 rwakiriye imikino nk’iyi mu kiciro cy’abagore.
Uretse iyi mikino yo ku rwego rw’Afurika, muri iyi Manda by’umwihariko uyu Mwaka, u Rwanda rwakiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu kiciro cy’abagore.
Kwakira iyi mikino, byashyize u Rwanda na FERWABA ku gasongera k’ibindi bihugu muri Afurika, kuko ari ku nshuro ya mbere imikino nk’iyi yari ikiniwe kuri uyu Mugabane.
Uretse mu kibuga, FERWABA yakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye, hategurwa amahugurwa atandukanye, mu batoza, abasifuzi n’abandi bafitanye isano n’iterambere rya Basketball mu Rwanada.
Muri aba bafatanyabikorwa, barimo; NBA Africa na Giants of Africa. Aba bose bagize uruhare mu kwigisha Umukino wa Basketball by’umwihariko kuzamura impano z’abakiri bato.
Hanze y’ibi bikorwa, muri iyi Manda, ku nshuro ya mbere, Umunyarwanda yagiye mu kanama k’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi, FIBA.
Pascale Mugwaneza, Visi Perezida wa FERWABA wanongeye kwiyamamaza kuri uyu mwanya mu matora ateganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, yatorewe guhagararira Umugabane w’Afurika muri FIBA, aca n’agahigo ko kuba Umugore wa mbere w’Umunyafurika ugiye kuri uyu mwanya.
Tugarutse imbere mu gihugu, FERWABA yakoze ubukangurambaga bwagaruye abakunzi ba Basketball ku bibuga.
Uku kwiyongera kw’abitabira imikino, kwazamutseho 49% ugereranyije na Manda yari ishize.
- Bimwe mu bikorwa byakozwe muri iyi Manda
Ku bufatanye na NBA Africa, Inzu y’Imikino (Gymnasium) y’Ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, yashyizwe ku rwego rujyanye n’igihe.
Kuri ubu, ni kimwe mu gikorwaremezo cyakira imikino itandukanye, irimo n’iya shampiyona.
Ku bufatanye kandi na Giants of Africa, hubatswe Ibibuga mu duce dutandukanye tw’Igihugu. Aha twavuga nko mu Karere ka Huye, Rusizi na Rubavu.
Ibi bibuga tubyitezeho kuzateza imbere uyu mukino, cyane ko aho byubatswe hari mu hantu hadafite ibikorwaremezo bijyanye n’igihe byakwifashishwa mu gukina Basketball.
Ku bufatanye na Imbuto Foundation, hubatswe Ikibuga cya Basketball ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.
Iki kibuga kifashishwa n’abakiri bato bifuza gukuza impano muri uyu mukino, cyane mu gihe cy’ibiruhuko.
Muri uyu mujyo kandi, ku bufatanye na NBA Africa, turateganya kubaka Ibibuga 10 mu Mwaka utaha (2025).
Turifuza ko byibuze buri Karere kagira Ikibuga cya Basketball kijyanye n’igihe.
- FERWABA yashyizeho uburyo bw’Amashusho buzwi nka ‘Instant Replay System’ (IRS) Abasifuzi bifashisha mu gukemura Impaka mu gihe cy’Umukino
Ubu buryo bwafashije imikino y’imbere mu gihugu gukinwa ku rwego mpuzamahanga. Bwatumye abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana banyurwa n’ibivuye mu mukino, aho gutaha bijujuta ko bibwe n’abasifuzi cyangwa bibeshye.
Mugwiza akomeza avuga ko, intego ari ugushyiraho uburyo butanga ubutabera mu gihe cy’umukino, kandi bazakomeza gukora ibishoboka byose bikagerwaho.
- Abakiri bato batarengeje Imyaka 13 bashyiriweho gahunda zo kubigisha Basketball, cyane mu biruhuko
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba FERWABA, abana basaga 500 batojwe Basketball.
Bigishijwe bimwe mu by’ibanze birimo; Uko batera umupira mu Nkangara, kudunda Umupira, Kuwupasa ndetse no gukorera hamwe nk’Ikipe byose bigamije kwegukana intsinzi.
Ku bufatanye bwa NBA Africa na Giants of Africa, abakiri bato bateguriwe amahugurwa agamije kubigisha ibijyanye n’imiyoborere ndetse no gukorera hamwe.
Mu gihe twaramuka twongeye kugirirwa ikizere, turateganya ko izi gahunda zizagerwa no mu bice by’Icyaro, aho kwibanda mu Mijyi.
Ku bufatanye na NBA Jr, hateguwe amahugurwa y’imbere mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Aya mahugurwa, yitabiriwe n’Abanyarwanda baba mu Mahanga, abo mu bindi bihugu bitandukanye baje mu Rwanda, hagamijwe kwigisha abakiri bato indagagaciro n’umuco bya Basketball.
- Ishyirwaho ry’Ishuri (Academy) ryigisha Umukino wa Basketball
Ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri ya Siporo bigeze ku kigero gishimishije, ku buryo igihe icyo aricyo cyose nihaboneka amikoro, tuzahita dushyira mu bikorwa uyu mushinga.
- Gushyiraho Irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu ‘Rwanda Cup’
Iri rushanwa rishya ryashyizweho muri uyu Mwaka w’i 2024. Rigamije kongera umubare w’amarushanwa y’imbere mu gihugu no kwagura amarembo y’abifuza bose kwinjira mu muryango wa Basketball.
Tuzakomeza gukorera ibishoboka byose ngo iri rushanwa rikomere, birimo no kuba twaramaze kurishyira ku ngengabihe y’amarushanwa FERWABA itegura.
- FERWABA n’Ikoranabuhanga
Kuri iyi ngingo, Mugwiza yatangaje ko hashyizweho uburyo abakinnyi biyandikisha hifashishijwe Ikoranabuhanga, binyuze mu buryo bwa ‘FERWABA MAP platform’.
Ubu buryo bufasha gukorera mu Mucyo, cyane ko buri mukinnyi aba afitiwe umwirondoro, bityo hakirindwa amanyanga ayo ariyo yose.
Twashyizeho kandi uburyo bw’Ikoranabuhanga bwo gutangaza uko umukino warangiye, bikaba ari n’ubwa mbere byari bikozwe ku Mugabane w’Afurika.
Ubu buryo butuma habikwa uko umukino wagenze, ku buryo igihe cyose bwakenerwa bwaboneka.
Bufasha kandi abari ku Isi hose kumenya uko umukino warangiye, n’andi makuru y’ingenzi yerekeranye na wo.
- Kongerera ubumenyi n’ubushobozi Abatoza
Muri iyi Manda, Abatoza bitabiriye amahugurwa atandukanye yateguwe ku bufatanye bw’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Basketball ku Isi, FIBA, NBA Africa n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Ntabwo nshidikanya ko abatoza bacu bungutse ubumenyi buhagije, cyane ko batojwe n’inzobere zirimo izavuye muri NBA, NBA Academy n’abandi bo ku rwego mpuzamahanga.
Turizera ko ubumenyi bungutse bazakomeza kubwifashisha mu bihe biri imbere, bateza imbere Basketball y’u Rwanda.
- N’izihe mbogamizi Mugwiza Désiré yahuye na zo?
Imwe mu mbogamizi nyamukuru, n’ukubura ibikoresho bihagije n’uburyo bw’amikoro butabonekeye igihe, bityo bikaba byarakomye mu nkokora gushyiraho Ishuri ryigisha Basketball.
Hari kandi kuba kugeza ubu, FERWABA itaresa umuhigo wo kubaka byibuze Ikibuga kimwe cya Basketball muri buri Karere.
Mugwiza atangaza ko ntagihindutse, abanyamuryango bongeye kumugirira ikizere bakamutora, bimwe muri ibi bizagerwaho muri Manda y’Imyaka ine iri imbere.
- Birashoboka ko Basketball yakwigarurira Imitima y’abafana nk’uko bimeze ku mupira w’Amaguru?
Umupira w’Amaguru umeze nk’Umuco mu Banyarwanda. Gusa, tuzakomeza gukora ibishoboka byose byatuma abafana bagana kandi bakitabira imikino yacu.
Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika n’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, kandi atwereka ko bishoboka ko abafana twababona.
Muri iyi Manda, turifuza ko umubare wa 49% wiyongera, ku buryo Basketball izakomeza kwigarurira Imitima y’abafana.
- Mu gihe waramuka wongeye gutorwa, n’iki uzaheraho muri Manda nshya?.
Kimwe mu by’ibanze, n’ugukomeza urugendo rugamije gutuma Shampiyona yacu iba iy’umwuga.
Hari kandi gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo, gufasha abakinnyi guhitamo ikerekezo kibereye umukino wa Basketball, aha kandi ntabwo abatoza, abasifuzi n’abandi bazasigwa inyuma.
Mu kubaka ibikorwaremezo, byibuze buri Mwaka hubatswe Ibibuga 10 w’aba ari Umuhigo mwiza kandi tuzakora ibishoboka byose bigerweho.