U Burengerazuba: Ikigo cy’Igihugu gitanga Imiti kiberewemo ‘Ideni rya Miliyari zirenga 2’

0Shares

Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigonderabuzima byo mu Ntara y’Uburengerazuba, barasaba inzego bireba kureba uko bakiranuka n’ideni rya miliyari zirenga 2 Frw aya mavuriro abereyemo ikigo gitanga imiti mu Rwanda, RMS.

Aba bayobozi basabye imikoranire inoze n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize, RSSB mu kwishyurwa amafaranga kiba kigomba aya mavuriro.

Iri deni ni rimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye imikorere n’imimerere y’ibitaro n’ibigonderabuzima byose byo mu Ntara y’Uburengerazuba bigaragaza. Ubu rirabarirwa muri miliyari 2.6 Frw.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Mugonero muri Karongi n’uw’ibitaro bya Muhororo muri Ngororero, bavuga ko hakwiye gushakwa uko iki kibazo cyakemuka.

Si iki kibazo cyonyine kirebana n’amafaranga kireba aya mavuriro, kuko yanagaragaje ko hari amafaranga arenga miliyari 1.2 Frw RSSB yanze kwishyura ibitaro n’ibigonderabuzima biturutse ku nyemezabwishyu zishyuza iki kigo ngo ibitaro n’ibigo nderabuzima biba byakoze nabi. 

Iki kibazo kiri mu byatwaye umwanya munini mu nama yo ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba yigaga ku mikorere ya serivisi z’ubuzima muri iyi Ntara. 

Abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bagaragaza ko hakunze kubaho ubwumvikane buke hagati yabyo na RSSB bigatuma hari amafaranga aya mavuriro areka burundu kwishyuza.

RSSB yo ivuga ko iki kibazo hari ibyagikozweho bitanga umusaruro, ariko abakozi bo mu bitaro n’ibigo nderabuzima bagasabwa kwimakaza ubunyangamugayo igihe bakora izo nyemezabwishyu.

Ibi bibazo hamwe n’ibindi bibangamiye imikorere ya serivisi z’ubuzima mu Ntara y’Uburengerazuba, Guverineri Ntibitura Jean Bosco atangaza ko n’urwego rw’Intara ayoboye hari icyo rugiye kubikoraho.

Muri rusange hagaragajwe ko ishusho y’imikorere y’inzego z’ubuzima muri iyi Ntara ari nziza ariko abo mu nzego z’ubuzima basabwa kandi biyemeza kongera ingufu mu kunoza ahakiri ibyuho nko gukemura ikibazo cy’abagore babyarira mu ngo aho kubyarira kwa muganga, kurwanya imirire mibi mu bana no gukemura ikibazo cy’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *