Cricket: U Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere mu Irushanwa rya ILT20 Continent Cup

0Shares

Nyuma yo gutsindwa n’Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya n’iya Uganda mu mikino ibiri ya mbere y’Irushanwa rya ILT20 Continent Cup, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi yayo ya mbere.

Iyi ntsinzi rwayikuye mu mukino rwatsinzwemo Ikipe y’Igihugu ya Botswana, ku kinyuranyo cya Wiketi 10 (10 Wickets).

Mbere y’uko amakipe yombi yesurana, u Rwanda rirwo rwatsinze tombora (Toss), rutihamo gutangira umukino rujugunya Udupira, mu gihe Botswana yadukubitaga.

Igice cya mbere cy’umukino, cyarangiye Botswana igitsinzemo amanota 137 muri Overs 20, mu gihe u Rwanda rwakuye mu kibuga abakinnyi bayo 9 (9 Wickets).

U Rwansa rwinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino, rusabwa kwishyura amanota 137 rwari rwatsinzwe, rukarenzaho inota 1 gusa.

Aya manota ntabwo yabereye imbogamizi abakinnyi b’u Rwanda, kuko abarimo Manishimwe Oscar na Ndikubwimana Didier bahatambukanye ishema, bahesha instinzi Ikipe y’Igihugu. 

Uretse kwishyura aya manota rwari rwatsinzwe, umukino warangiye Botswana nta mukinnyi n’umwe w’u Rwanda ikuye mu kibuga.

Mu manota u Rwanda rwatsinzwe, Manishimwe yatsinzemo 89, mu gihe Ndikubwimana yatsinze 44.

Manishimwe na Ndikubwimana, batsinze aya manota muri Overs 16 n’Udupira 2.

Uretse u Rwanda rwabonye intsinzi ya mbere, Uganda ikomeje kwigira intakorwaho, kuko yatsinze umukino wayo wa gatatu.

Nyuma yo gutsinda Botswana n’u Rwanda, Uganda yatsinze Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya. Amakipe yombi yagiye guhura yose afite intsinzi ebyiri.

Muri uyu mukino wahuje Uganda na Nijeriya, Nijeriya niyo yatsinze tombora, itangira ikubita Udupira. 

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye igitsinzemo amanota 133 muri Overs 20, mu gihe Uganda yakuye mu kibuga abakinnyi 9 bayo.

Nyuma y’uko igice cya kabiri cyarogowe n’Imvura, hifashishijwe uburyo nkemurampaka buzwi nka DLS Method (Duckworth-Lewis-Stern method), Uganda ishyirirwaho intego yo gutsinda amanota 84 muri Overs 11. 

Iyi ntego yayigejezeho byoroshye, kuko muri Over ya 9 n’Udupira 4, Uganda yari imaze gutsinda amanota 87, mu gihe abakinnyi bayo bari bakuwe mu kibuga na Nijeriya bari 5.

Kuri uyu wa Gatandatu harakomeza imikino y’umunsi wa kane.

Ku isaha ya saa 09:15, U Rwanda rurakina na Uganda, mu gihe saa 13:15, Nijeriya ihura na Botswana.

Iyi mikino yose iri gukinirwa kuri Sitade mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

ILT20 Continent Cup, izatanga amanota y’urutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Cricket ku Isi, ICC.

Amafoto

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *