Handball: Police na APR zigiye guhurira muri Petit Sitade Amahoro mu mukino w’ishiraniro

0Shares

Nyuma y’uko Petit Sitade Amahoro i Remera ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga, igiye kwakira ku nshuro ya mbere, umwe mu mikino ikomeye muri Handball y’u Rwanda.

Uyu mukino uzahuza Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police HC n’iy’Ingabo z’u Rwanda, APR HC, ku munsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Ku isaha ya saa 16:00 za Kigali, ruzaba rwambikanye, kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024.

Amakipe yombi agiye kwesurana mu gihe akurikirana ku rutonde rw’agateganyo, ibi bikaba ari kimwe mu birungo bizaryoshya uyu mukino.

Nyuma y’umunsi wa kane, Polisi HC ifite amanota 18 ingana na APR HC na Gicumbi HT zombi ziyigwa mu ntege nazo zifite amanota 18.

Gusa, Police HC izirusha umubare w’ibitego izigamye. Izigamye 188, APR HC izigamye 150, mu gihe Gicumbi HT izigamye 115.

Mbere y’uko izi kipe zesurana, ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukuboza 2024, zizabanza zikine imikino y’Umunsi wa gatanu.

Police HC izakirwa na Nyakabanda nyuma yakire ES Kigoma, mu gihe APR HC izakira Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya ADEGI, nyuma yakirwe na Gicumbi HT.

Ntagihindutse , byitezwe ko aya makipe yombi azitwara neza ku wa Gatandatu, mbere y’uko ruhana inkoyoyo ku Cyumweru.

Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu

  • Nyakabanda HC vs Police HC
  • APR HC vs College ADEGI
  • ES Kigoma vs Nyakabanda HC
  • College ADEGI vs Gicumbi HT
  • Police HC vs ES Kigoma
  • Gicumbi HT vs APR HC

Imikino iteganyijwe ku Cyumweru

  • UR Rukara vs ES Kigoma
  • College ADEGI vs Gorillas HC
  • UR Huye vs UR Rukara
  • ES Kigoma vs College ADEGI
  • Gorillas HC vs UR Huye
  • APR HC vs Police HC.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko hakiri kunozwa ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, gusa nk’uko bisanzwe, bizaba binogeye buri umwe.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *