Ikipe y’Igihugu yashimiwe n’Abakarateka nyuma yo kwegukana Imidari 3 mu mikino ya Commonwealth

0Shares

Nyuma yo kwegukana Imidali itatu mu Irushanwa rihuza rya Karate rihuza Ibihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza uzwi nka ‘Commonwealth’, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yagarutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2024, ikubutse i Durban muri Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe, ibyishimo byari byose, haba Umutoza w’iyi kipe, Sensei Christian Kamuzinzi, Kapiteni Fiston Ntwali, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien wari waherekeje iyi kipe ndetse n’Abakarateka batari bacye bari baje kuyereka urugwiro.

Christian Kamuzinzi yagize ati:“Kwegukana Imidali Itatu mu mikino yo ku rwego mpuzamahanga nka ‘Commonwealth’, bivuze byinshi kuri njye nk’umutoza, abakinnyi na Karate y’u Rwanda muri rusange”.

Yakomeje agira ati:“Tugiye gukomeza gukora cyane, gushaka no guteza imbere impano z’abakiri bato, bityo dukomeza kubaka ahazaza heza h’uyu mukino, yaba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga dukomeze kwesa imihigo”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien, yatangarije Itangazamakuru ko kwegukana Imidali Itatu irimo (Silver 1 na Bronze 2), bishimishije ariko na none bibaha umukoro wo gukora cyane kurushaho, kugira ngo bazegukane n’indi yisumbuyeho.

Ati:“Aya mateka n’ubwa mbere tuyakoze mu mikino ya Commonwealth. Ntabwo tugiye kwirara, ahubwo tugiye kurushaho gukora cyane”.

Yunzemo ati:“Ndashimira abakinnyi bacu uburyo bahagarariye Igihugu, kandi berekanye ko byose bishoboka. Barakoze cyane, n’ubwo bitari byoroshye. Muri macye, urugamba rwari rukomeye, ariko bararurwanye kandi umusaruro uragaragara”.

“Ndasaba inzego zose dufatanya mu iterambere ry’Umukino wa Karate, zirimo ‘Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike’ n’abandi bireba, gukomeza gushyigikira uyu mukino aho bishoboka hose, kandi ndahamya ntashidikanya ko batazicuza amahitamo bazaba bakoze. Imidali izakomeza kwisukiranya, ndetse twegukane n’iyo ku rwego rw’Isi”.

Imidali Itatu u Rwanda rwegukanye, irimo uw’Ikipe y’Igihugu y’abakinnyi bakina Kata (Kwiyereka), aho u rwanda rwabaye urwa gatatu, rutwara Umudali wa Bronze.

Shyaka yegukanye Umudali wa Silver mu bakinnyi batarengeje Ibiro 60, mu gihe Ntwali yatwaye uwa Bronze mu batarengeje Ibiro 67.

Iyi kipe ya batatu yari igizwe na; Harifa Niyitanga, Sharifu Dushime na Sidike Niyonkuru. Aba bakinnyi bombi bava inda imwe (baravukana).

Umubyeyi (Mama) w’aba bakinnyi, Mukashyaka Salima n’akanyamuneza kenshi yagize ati:“Nshimishwa no kuba aba bana bitwara neza, cyane mu butumwa bw’Igihugu. Ndashimira kandi Umuryango wa Karate muri rusange, kuko wabongereye uburere busanga ubwo na bahaye nk’Umubyeyi wabo”.

“Kubabona bambaye iyi Midali byanyongereye akanyamuneza, kandi ndabasaba gukomerezaho, ntibirare, kuko urugendo ruracyari rurerure”.

Kapiteni w’Ikipe y’igihugu, Fiston Ntwali, yavuze ko yanyuze no kuba abakinnyi yagiye ayoboye bagarukanye intsinzi mu gihugu.

Ati:“Ntabwo ari ibya buri umwe, kugirwa Kapiteni, bikaba iby’agaciro iyo amarushanwa mwagiyemo mugarutse mu gihugu mwitwaye neza”.

“Abakinnyi twari hamwe ndabashimira uburyo twitwaye, kandi ndabasaba gukomerezaho kugira ngo barumuna bacu bazadufatireho ikitegererezo”.

Nyuma yo kwegukana Imidali Itatu mu mikino ya Commonwealth yo muri uyu Mwaka w’i 2024, abakinnyi basabwe gutangira kwitegura imikino nk’iyi izakinwa mu Myaka ibiri iri imbere (2026), izakinirwa muri Ecose (Scotland).

Amafoto

May be an image of 3 people, newsroom and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien

 

May be an image of 3 people, phone and text
Kapiteni w’Ikipe y’igihugu, Fiston Ntwali

 

May be an image of 1 person, beard, newsroom and text
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Sensei Christian Kamuzinzi.

 

May be an image of 6 people, suitcase and text

May be an image of 7 people, people playing football and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 15 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *