Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bamaze imyaka 10 bategereje kubakirwa isoko rya kijyambere ry’ibiribwa bijejwe n’ubuyobozi.
Isoko ry’Akarere ka Nyanza risanzwe, ricururizwamo ibiribwa, imyenda, inkweto ndetse n’ibindi bicuruzwa.
Riherereye mu Mujyi wa Nyanza rwagati, rifite inyubako zigaragarira amaso ko zishaje, ubucucike bw’abarikoreramo, imiyoboro itwara amazi yangiritse ndetse rifite n’ikibazo cy’ubwiherero bushaje.
Abakoresha iri soko bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bemerewe kuryubakirwa ariko na n’ubu barategereje amaso yaheze mu kirere.
Mu gushaka kumenya aho uyu mushinga ugeze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwavuze ko mu mwaka utaha Isoko ry’Ibiribwa ry’Akarere ka Nyanza rizatangira kubakwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick, yizeza abaturage ko umwaka utaha imirimo yo kuryubaka itangira kuko batindijwe no kunoza igishushanyo mbonera no gushaka rwiyemezamirimo uzaryubaka.
Kuba Akarere ka Nyanza kagendererwa n’abaturutse hanze y’Igihugu bagiye mu bukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’abandi baturutse imbere mu Igihugu ni byo aba baturage baheraho bifuza Ko bakubakirwa isoko rishya rijyanye n’igihe.
Isoko rishya rya Kijyambere rya Nyanza rizubakwa mu buryo bw’amagorofa. Ni umushinga washowemo arenga miliyari 7 Frw harimo na gare igezweho y’Akarere ka Nyanza. (RBA)