Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende cyageze muri USA

0Shares

Urwego rw’ubuzima muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwatangaje umuntu wa mbere wagaragaweho n’Icyorezo cy’Ibihara by’Inkende.

Uyu murwayi yagaragaye muri Leta ya Carfornia ho mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

Abashinzwe ubuzima muri iyi Leta, batangaje ko uyu wagaragaweho n’iki cyorezo, yaherukaga gukorera urugendo muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba, gusa iki gihugu yagiyemo nticyatangajwe. 

Nyuma yo gusanganywa iki cyorezo yahise atangira guhabwa ubuvuzi, ndetse ngo ari koroherwa. Uru rwego rwaboneyeho gutangaza ko yatahuwe atarahura n’abandi benshi ngo nabo abanduze.

Gusa, hatangiye gushakishwa abo yaba yarahuye nabo bose mu rwego rwo gukumirira hafi.

Uretse Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ibindi bihugu byamaze gutangaza ko bifite abantu banduye iki cyorezo bavuye muri Afurika y’i Burasirazuba, birimo; Ubuhinde, Suwede, Tayilande n’Ubwongereza.

Mu gihe bimeze bitya, Ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), ritangaza ko iki cyorezo kitagifite ubukana nk’ubwo cyahoranye mu minsi ishize.

Mu Kwezi kwa Nzeri (9), iri shami ryari ryatangaje ko abari bamaze kwandura bari abantu 3,100. Ubwandu bwari bwiganje mu bihugu by’u Burundi, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

OMS/WHO ikomeza ivuga ko n’ubwo abandura bagabanutse, ariko hagikenewe gushyira imbaraga nyinshi mu guhangana n’iki cyorezo by’umwihariko mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hafatwa nk’indiri yacyo mu rwego rwo kugihashya burundu.

Ikigo cya CDC, gitangaza ko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ikeneye inkingo zisaga 3,000,000, mu gihe ibindi bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba bisigaye bikeneye 7,000,000.

OMS/WHO na CDC batangaza ko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ariyo yazahajwe cyane n’iki cyorezo, igakurikirwa n’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *