Abaturage bo hirya no hino mu Gihugu bafite ubutaka bukora ku bindi bihugu bavuga ko batazi uko bazabona ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko bavuga ko babyirutseho kuva byatangwa kugeza iki gihe bakaba barahebye.
Ikinyamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko ishamikiye ku babufite mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, ahari ubutaka bwo mu midugudu imwe n’imwe bufatanye n’ubwa Uganda ku buryo nta na metero irimo ibatandukanya.
Nubwo abaturage bo muri Kaniga ari bo bakigaragaje ku ikubitiro ariko iki kibazo ntikiri muri Gicumbi gusa kuko kinavugwa mu tundi turere dutandukanye duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubutaka akaba n’Umubitsi w’Impapuro mpamo z’Ubutaka mu Rwanda, Marie Grace Nishimwe, yavuze ko ikibazo bakimenye ndetse kiri gukurikiranwa kugira ngo gishakirwe umuti urambye.
Kuva mu 2013 ni bwo abaturage batangiye kubona ibyangombwa by’ubutaka. Hagati aho abafite imirima ku mbibi z’ibihugu bo bagaragaza ko imyaka isaga 10 kuba bamaze icyo gihe batabifite bikomeza kugira ingaruka ku bukungu bwabo cyane cyane abakenera ingwate za banki.
Umubare nyawo w’abaturage batarabona ibyangombwa by’ubutaka nturamenyekana kuko hagikusanywa amakuru abyerekeye.