Igitego cya rutahizamu Fahd Saad Mohamed cyo ku munota wa 84 w’umukino, cyashyize iherezo ku rugendo rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yifuzaga gusubira mu gikombe cy’Afurika aherukamo mu 2004.
N’igitego yinjije mu mukino Ikipe y’Igihugu ya Libya izwi nka Mediteranian Knights yari yakiriwemo n’Amavubi y’u Rwanda kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukino wari uw’umunsi wa gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha (2025).
Mbere y’uko uyu mukino wari wahurije n’iyonka utangira, habanjwe gufatwa umunota wo kwibuka Nyakwigendera Anne Mponimpa wari umukozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, witabye Imana tariki ya 09 Ugushyingo 2024 azize urupfu rutunguranye.
Nyuma y’uyu mukino, impande zombi zatangiye kumvana imitsi. Amavubi yahise abona amahirwe yo kunyeganyeza amazamu ku munota wa gatandatu w’umukino, nyuma yo gukinana neza hagati ya Gilbert Mugisha na Emmanuel Imanishimwe, ariko Umunyezamu wa Libya, Murad Abu Bakr ababera ibamba.
Ku munota wa munani w’umukino, Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda, yongeye kubona amahirwe, ariko Murad Abu Bakr akomeza kuba ibamba.
Amavubi yakomeje kotsa igitutu Libya, ku munota wa cumi na kane w’umukino, Samuel Gueulette ahusha amahirwe yo gutsinda igitego n’umutwe ku mupira yari ahawe na Omborenga Fitina.
Nyuma yo guhusha aya mahiwe akurikiranye, Libya yakangutse ibona ko bishoboka. Ku munota wa 16 w’umukino, Nuradin Elgalib yari atonetse imitima y’abafana b’Amavubi, ariko Umunyezamu Fiacre Ntwari aratabara.
Ku munota wa mirongo itatu, Jojea Kwizera yakinanye neza na Djihad Bizimana imbere y’izamu rya Libya, ariko ibi ntacyo byatanze, kuko ba myugariro ba Libya bari barikanuye.
Mbere y’uko amakipe yombi ajya kuruhuka, ku munota wa mirongo ine na gatatu w’umukino, Ange Mutsinzi yabuze amahirwe ntagereranywa yo gutsinda igitego ku mpira yari ahawe neza na Bizimana Djihad, abafana b’Amavubi bifata impungenge.
Koruneri (Corners) eshatu zikurikiranya Amavubi yabonye kuva ku munota wa morongo ine na gatatu kugeza ku wa mirongo ine na gatanu, nizo zajyanye amakipe yombi mu kiruhuko cy’iminota cumi n’itanu.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw’Amavubi, Umutoza Frank Spittler yinjiza mu kibuga, Olivier Dushimimana uzwi nka Muzungu na Kevin Muhire, basimbuye Samuel Gueulette na Jojea Kwizera.
Izi mpinduka zongereye imbaraga Amavubi, kuko ku munota wa mirongo ine n’umunani n’uwa mirongo itanu yongeye kubona amahirwe yo kuzinyeganyeza.
Ku munota wa mirongo itanu na kane, Thierry Manzi yabonye amahirwe yo gutsinda, ariko akomeza nawe kubabaza imitima y’abafana nka bagenzi be bamubanjirije.
Bizimana Djihad (Kapiteni), yakomeje gusaba abakinnyi kotsa igitutu Libya, ndetse ubwe ku munota wa mirongo irindwi na gatandatu yayoboye ubusatirizi bw’Amavubi, ariko aturwa hasi na myugariro wa Libya, Ahmed Saleh.
Libya yahise ivumbukana Amavubi, ikora impinduka ebyiri zazengereje Amavubi.
Yinjije mu kibuga nimero icyenda, Fahd Saad Mohamed na Osamah Mahmoud wari wambaye nimero icumi, aba bombi bakaba barikoroje.
Ku munota wa mirongo inani na kane, Fahd Saad Mohamed yahise yerekana icyo yashyiriwe mu kibuga, anyeganyeza inshundura, abafana basaga ibihumbi mirongo ine b’Amavubi bari muri Sitade Amahoro bategereje intsinzi bagwa mu kantu.
Nyuma y’iki gitego, Libya yakinnye yihagararaho kugeza icyuye amanota atatu.
Kugeza ubu, Nijeriya niyo iyoboye intsinda rya kane isangiye n’u Rwanda, Benin na Libya. Nijeriya ifite amanota 11, Benin 7, u Rwanda 5, Libya 4.
Tariki ya 18 Ugushyingo 2024, hazakinwa imikino ya nyuma yo gushaka iyi tike, Nijeriya yakira u Rwanda, Libya yisobanura na Benin.
Amafoto