AFCON 2025Q: Ibyihariye kuri Libya yitegura kwesurana n’Amavubi mu mukino wo gupfa no gukira

0Shares

Kuri uyu wa Kane, hateganyijwe umukino wo gupfa no gukira mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Maroke mu 2025.

Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa 18:00 za Kigali, uzahuza Indwanyi za Libya n’Amavubi y’u Rwanda, zombi zisangiye itsinda rya kane.

Ikipe y’Igihugu ya Libya igiye gukina n’u Rwanda nyuma yo guterwa mpaga y’ibitego 3-0 na Nijeriya.

Umukino uzahuza ibihugu byombi n’uwo gupfa no gukira, kuko ikipe izawutsindwa izahita isezera burundu guhatanira iyi tike.

Mu gihe umukino uteganyijwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, Libya n’umutoza wayo mushya Nasser Al-Hadhiri wasimbuye Milutin Sredojević ‘Mico’, bageze i Kigali ku wa mbere w’iki Cyumweru.

  • Amaraso mashya mu Ikipe y’Igihugu ya Libya

Nyuma y’ukp Libya inganyije igitego 1-1 n’Amavubi mu mukino ubanza, Umutoza wayo mushya Nasser Al-Hadhiri, yongeyemo abakinnyi babiri bashya batakinnye umukino ubanza, bagizwe na; Mouatesam Sambou, myugariro wo hagati ukinira Ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya na rutahizamu wa Al Tahadi, Farhad Al-Masmari.

  • Amavubi arasabwa iki ngo yesure Libya

Mu gihe Nijeriya ntagitunguranye izayobora iri tsinda, Amakipe asigaye arimo; Benin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, Amavubi y’u Rwanda n’amanota 5 ndetse na Libya ifite inota 1, ahanganiye umwanya umwe wo kuyiherekeza.

Nta kundi guca ku ruhande, Amavubi arasabwa gutsinda Libya kuri Sitade Amahoro, mu gihe Nijeriya yaba yatsinze Benin, amata akabyara amavuta.

Imikino ya nyuma yo gushaka iyi tike, izakinwa tariki ya 18 Ugushyingo 2024, Nijeriya yakira u Rwanda, Libya yisobanura na Benin.

Icyo gukora muri uyu mukino:

  • Amavubi arasabwa kuzibira impande za Libya

Amakipe yose yo mu bihugu by’Abarabu, azwiho gukoresha impande cyane. Imipira iva mu mpande igana izamu ni kimwe mu bikomeye batsindisha amakipe yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kugira ngo Amavubi ace intege Libya, arasabwa gukinira hagati cyane, yirinda ko umupira ujya mu mpande.

Mu mukino w’umunsi wa kane u Rwanda rwatsinzemo Benin ibitego 2-1, abakinnyi barimo; Bonheur Mugisha, Djihad Bizimana na Samuel Gueulette, bari mu berekanye ko ibi byashoboka

Uku gukinira hagati, bizashyigikirwa na ba myugariro bo mu mpande inyuma, Emmanuel Imanishimwe na Omborenga Fitina, batagomba guhumbya na gato, kugira ngo Libya itabaca mu rihumye.

  • Gutsinda igitego cya kare

Mu mikino nk’iyi yo gupfa no gukira, igitego kinjiye mu minota 15 ya mbere y’umukino, byongerera ikizere abakinnyi ndetse n’abafana by’umwihariko.

Ibi bizashyira ku gitutu Libya, izakine ishaka kwishyura, mu gihe Amavubi yazahita aboneraho akayotsa igitutu, n’ibindi bitego bikinjira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *