Basketball: U Rwanda na Senegal bazafungura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

0Shares

Guhera tariki ya 22 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2024, i Dakar muri Senegal, hazakinirwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika (2025 FIBA AfroBasket Qualifiers).

Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu rusangiye na; Senegal, Kamenroni na Gabon.

Nyuma yo kwisobanura na Senegal mu mukino ufungura, tariki ya 23 u Rwanda ruzakina na Kameroni, rusoze iyi mikino tariki ya 24 rukina na Gabon.

Mu rwego rwo kwitegura aya majonjora, Ikipe y’Igihugu icumbitse muri Kigali Delight Hotel. Ikorera imyitozo muri Petit Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Iri gutozwa n’Umutoza mukuru Cheikh Sarr, wungirijwe na Yves Murenzi na Kenneth Gasana.

Abakinnyi bari muri uyu mwiherero bagizwe na; Antino Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema na Noah Bigirumwami.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika izabera muri Angola mu Mwaka utaha, izaba ikinywe ku nshuro ya 31.

Mu kiciro cy’abagabo, izakinwa hagati ya tariki ya 12 na 24 Kanama (8) 2025, mu gihe mu kiciro cy’abagore izakinirwa i Abidjan muri Ivory Coast.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *